Rukundo Eroge
Uwayezu François Régis wari visi Perezida wa APR FC yagizwe Umukuru (CEO: Chief Executive Officer)w’ikiye ya Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Ibi byagiye hanze mu itangazo iyi kipe yashyize ahagaragara ku wa 26 Nyakanga 2024.
Uwayezu wahawe uyu mwanya si izina ryoroshye mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no muri aka karere ka Afrika y’Iburasirazuba, dore ko yabaye Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mbere y’uko ajya muri APR FC.
Ku mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yawusimbuweho na Henry Muhire, na we waje gusimburwa na Kalisa Adolphe uriho kuri ubu.
Biteganyijwe ko Uwayezu azatangira imirimo ku itariki ya mbere Kanama 2024 akaba asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajula weguye mu mezi ashize.
Uwayezu abaye umunyarwanda wa mbere uhawe umwanya wo kuyobora ikipe y’umupira w’amaguru yo hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abakurikiranira hafi ibya shampiyona ya Tanzania batangaza ko ibi bigiye kugira uruhare mu kongera abafana ba Simba mu Rwanda no kurebwa kw’iyi shampiyona, utibagiwe na televiziyo iyerekana kuko abanyarwanda bazajya bagira ishyaka ryo kureba ibikorwa by’umwana wabo.
Guhabwa uyu kwa Uwayezu François Régis kandi byerekana ko abanyarwanda bakomeje kugirirwa icyizere mu mirimo itandukanye berekanye ko bashoboye, ibyatangiriye mu bindi bihugu bikaba bigeze no mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu mupira w’amaguru.