Mu bihe bikomeye, mu kaga nk’aka isi irimo n’u Rwanda rukaba ruhanganye n’icyo cyorezo cyitwa Co, corona, Vi aribyo virus, D aribyo disease ” COVID ” 19 kuko niho yadutse! Ubu hakaba hanibukwa ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, Afurika n’Isi ni ibibazo bikomeye cyane. Abakorera n’abakoresha imbuga zitandukanye nabo ntibiboroheye ariko ni byiza ko bamenya neza inshingano zabo bakava ku giti bakajya ku muntu!
Abanyuzaho byiza nyabyo barahumuriza ibyo ni ngombwa birahumuriza. Abanyuzaho ibyo batazi, badashishoza, bahubuka “fake news” ntabwo bakenewe barahahamura! Abaceceka gusa kandi bari ku mbuga ntibagire nibura n’akamenyetso banyuzaho ko bakiriho ari bazima, nabo ni ikibazo batera impungenge!
Hari n’abatanga ibitekerezo byinshi bifatika ariko na bo bagomba kwitonda ntibakangishe ibitekerezo by’imbaraga, ahubwo hakaba imbaraga z’ibitekerezo “nguvu ya hoja” badala ya” hoja ya nguvu”.
Nubwo bitoroshye gushyingura, gukora ubukwe, gusurana, guterana, kwigana, gusangira no gusabana abantu bari kumwe birashoboka rwose kandi buri wese ari iwe undi iwe mu rugo ! Abanyarwanda nk’uko byahoze kuva kera, bagomba kumva ko “ak’ i Muhana kaza imvura ihise!” Kandi ko intore, impfura n’umugabo nyamugabo ataganya ahubwo ashaka ibisubizo agahumuriza abandi.
Iyi koronavirus nise ” IKAMBA RYA KABUTINDI”, mu gihugu nk’iki cy’ u Rwanda gifite ubuyobozi bwiza bw’intangarugero bwita ku buzima n’umutekano wabarutuye, buri mutwe muzima wagombye kwishimira ko nta muntu kugeza ubu mu Rwanda uricwa n’Ikambaryakabutindi, bivuye k’ubwitange bw’abaganga n’ubuyobozi busobanutse.
Twese nk’abitsamuye mu kinyarwanda, twirinde kwitsamura mu bantu, tugume mu rugo, dukarabe amazi meza n’isabune, dufashe abatishoboye dukoresheje mobilo money, dukoreshe udupfukamunwa, dusuhuzanye, dufatane urunana ku mbuga, twandike, dusome, twungurane ibitekerezo , twiyubake, twubakane, turwubake turi bamwe! Umuswahili yagize ati: “Undugu si kufanana ni kufaana!” Uwawe si uwo musa ni uwo musangira!
Mwalimu Pacifique Malonga