Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

VUZA BATATU: Gahunda y’abakomoka i Gatsibo yatangiye gufasha abatishoboye kwivuza

Bamwe mu bahagarariye Ihuriro ry'Abanyagatsibo bakorera hanze y'imbibi z'akarere (Brothers and Sisters Community) bashyikiriza ubuyobozi bw'akarere inyandiko za banki zigaragaza amafaranga y'icyiciro cya mbere cya VUZA BATATU yashyizwe kuri konti ya RSSB (Photo/Panorama)

Abakomoka mu karere ka Gatsibo bakorera i Kigali no mu tundi duce tw’igihugu, uretse abakorera muri ako karere, batangije gahunda bise “VUZA BATATU”, kugira ngo bashobore gufasha abaturage bagera ku 1400 batishoboye, na bo bashobore kubona ubwisungane mu kwivuza. Ku ikubitiro hatanzwe mituweli z’abantu 758.

Iyi gahunda yatangijwe n’Ihuriro ry’abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’ako karere “Brothers and Sisters Community”, ku wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, iryo huriro ryifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama.

Muri uwo muganda babumbuye amatafari ndetse banatangiza igikorwa cyo gukomeza kubakira abanyarwanda birukanwe Tanzania ndetse n’abandi batisoboye batuye mu mudugudu wa Nyamwiza, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo.

Si igikorwa cy’umuganda gusa, kuko abagize Brothers and Sisters Community, bashyikirije Akarere ka Gatsibo inyandiko igaragaza ko ku ikubitiro bishyuriye ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) abaturage 758, amafaranga angana na 2,274,000 akaba yarashyizwe kuri Konti ya RSSB, aho buri murenge muri 14 igize ako karere hishyuriwe abantu 54.

Gapira Aloys, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyagatsibo bakorera hanze y’imbibi z’Akarere kabo, yavuze ko Ihuriro rifite ibikorwa by’urukundo bishingiye ku bwitange bw’abarigize, akaba ari muri urwo rwego bafashe iya mbere mu kwigomwa ku musaruro wabo, buri wese ubishoboye agafasha nibura abantu batatu batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza. Umuhigo Ihuriro ryihaye ni ukubonera ubwisungane mu kwivuza abantu 1400.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwishimiye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza yatanzwe n’abakomoka muri ako karere bagiye guhahira hanze y’imbibi zako.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene yagize ati “Iki gikorwa mukoze kitwereka urukundo mukunda akarere kanyu. Burya ugira amahirwe agira aho akomoka, na ho ugira umugisha akunda iwabo. Ibikorwa byanyu byongerera imbaraga akarere kandi natwe turabizirikana.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, wifatanyije n’abanyagatsibo mu muganda, yashimiye abanyagatsibo kuba baratoye neza ariko kandi yongera kubakangurira kwitabira gahunda za Leta. Ati “Usiba umuganda na we ubwe ajye yumva ko abaye ikigwari.”

Abibutsa ko bakwiye kujya baganira hagati yabo ndetse n’inzego z’ubuyobozi, bakajya inama y’uko bakwiye kuzamurana. Ati “Ntawe ukwiye kumva ko yaryama kandi mugenzi we yaraye munsi y’igiti, murangwe n’urukundo nk’urwo bagenzi banyu baberetse mu gufasha abatishobote kubona ubwisungane mu kwivuza.”

Yasabye Abanyagatsibo buri wese kwiha umuhigo w’ibyo agomba kugera muri iyi manda y’imyaka irindwi, anabasaba guharanira ko igihugu gitera imbere, kuko nigitera imbere na bo batazasigara ku muhanda basabiriza.

Ubuhamya

Ntabanganyimana Gloriose afite umugabo n’abana bane, ari mu cyciro cya gatatu cy’ubudehe ariko avuga ko yajuriye kugira ngo ashyirwe mu cyiciro cya kabiri. Ubusanzwe nta bwisungane mu kwivuza agira.

Ati “Umugabo wanjye afite ubumuga, nanjye ntunzwe no guca inshuro. Ubu kuba mbonye ubwisungane mu kwivuza nanezerewe cyane. Nanjye natangiye kugira icyizere, ngiye gukora ibishoboka byose ku buryo umwaka utaha nzayiyishyurira.

Bazubega Faith, afite umuryango ugizwe n’abantu batanu. Bose nta bwisungane mu kwivuza bafite, ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe. Yishimira kuba yahawe ubwisungane mu kwivuza. Ati “Nishimye cyane kuko njye n’umuryango wanjye tugiye kwivuza, nintaheranwa n’indwara nzakora ku buryo mu gihe gitaha nanjye nziyishyurira.”

Ihuriro ry’Abanyagatsibo bakorera hanze y’imbiri z’akarere kabo “Brothers and Sisters Community” ryatangiye ibikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu karere ka Gatsibo mu mwaka wa 2015/2016. Ku ikubitiro bishatsemo amafaranga agera kuri miliyoni 11, aho baremeye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba inka 14 ni ukuvuga inka imwe muri buri murenge; bubakira n’umwe muri bo wari utishoboye kurusha abandi icumbi rifite agaciro ka miliyoni hafi esheshatu n’igice.

Muri uyu mwaka uretse kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite intego yo kwishyurira ubwishingizi mu kwivuza abaturage bagera ku 1400 bisanze mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe, bakaba bamaze kwishyurira abantu 758, ubu hakaba hakusanywa ayo kwishyurira umubare usigaye.

Panorama

Abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc; Senateri Kazarwa Gertrude n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mazni Theogene, n’umukuru w’ingabo mu karere ka Gastibo, bacukura umusingi w’inzu (Photo/Panorama)

Hatangijwe n’igikorwa cyo kubumba amatafari ya rukarakara (Photo/Panorama)

Hon Kantengwa Yuliana na Angelina Muganza bitabiriya umuganda wo mu karere ka Gatsibo no gutanga ubwishingizi mu kwivuza muri gahunda ya VUZA BATATU (Photo/Panorama)

Umukuru wa Polisi mu karere, Umuyobozi w’Akarere ka Gastibo wungirije usinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, Umuyobozi wa Brothers and Sisters Community Gapira Aloys n’Umukuru w’ingabo mu karere ka Gatsibo bakurikirana ibiganiro nyuma y’umuganda (Photo/Panorama)

Amafaranga angana na 2,274,000 niyo yishyuwe mu cyciro cya mbere cya gahunda ya VUZA BATATU (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities