Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa yavuze icyamuteye kwegura ikubagahu

Panorama

Sébastien Lecornu waburaga iminsi itatu ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yavuze ko yeguye kuko yabonaga ko hari ibibura ngo akomeze inshingano.

Lecornu yatangiye izo nshingano tariki 09, Nzeri, 2025. Yazindutse atungura isi ubwo yatangazaga ko yeguye, ageza ibaruwa ikubiyemo ubwo bwegure kuri Perezida Emmanuel Macron mu gitondo, undi arabwemera.

Kwegura kwe kwatewe ahanini n’uko abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani batavuga rumwe nawe bamaganye abagize Guverinoma yari aherutse gutangaza.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byanditse ko abanyapolitiki batavuga rumwe n’uyu mugabo w’imyaka wahoze ari Minisitiri w’ingabo batishimiye ko muri Guverinoma ye harimo benshi mu bahoze muyo yasimbuye. Bamunenze ko aho kuzana abantu bashya ngo bahindure ibintu, yagaruye benshi mu babizambije.

Lecornu yari bukoreshe Inama y’Abaminisitiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi ejo akazageza ku Nteko ishinga amategeko imirongo migari ya Guverinoma ye.

Abaye Minisitiri w’Intebe wa Gatatu weguye mu mwaka umwe, akaba yarasimbuye François Bayrou nawe wasimbuye Michel Barnier.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities