Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Komite Olimpike yatanze ubutumwa bw’akababaro ku rupfu rwa Mutuyimana Evariste

Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports yatabarutse muri iki gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2017.

Komite Olimpike y’u Rwanda yatanze ubutumwa bw’akababaro ku rupfu rwa Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports watabarutse muri iki gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2017. Komite Olimpike yatangaje ko yifatanyije mu byago n’umuryango we, uwa Rayon Sports, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda n’abakunzi ba Siporo muri rusange.

Ubwo butumwa bw’akababaro bugira buti

“Komite Olempike y’u Rwanda ibabajwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari umunyezamu wa Rayon Sports F.C.Mutuyimana Evariste witabye Imana muri iki gitondo.

Mu izina ry’Umuryango w’abakora n’abakunda siporo mu Rwanda, tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango we, ikipe ya Rayon Sports FC, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Fédération Rwandaise de Football Association) n’abakunzi ba sport muri rusange.

Perezida wa Rwanda National Olympic and Sports Committee,
Amb. Valens Munyabagisha.”

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities