Nyuma ya Sankara, Mandela, Lumumba n’ibindi bihangange mu buyobozi bw’ibihugu muri Afurika, ubu noneho urubyiruko rwo muri Afurika rwibaza ushobora kuyobora uyu mugabane akawubera Perezida mu gihe waramuka ubaye igihugu kimwe.
Ibi turabikesha inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko tubikesha metrodakar, kuri Radiyo y’Abadage “ Deutsche Welle” bakoze ubushakashatsi babaza koko ushobora kuyobora Afurika iramutse ibaye igihugu kimwe.
Urubyiruko rwo ku mugabane wose w’Afurika hafi ya bose basubije ko babona nta wundi uretse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ushobora gufata uwo mwanya.
Mu bisubizo ijana byatanzwe 90 batoye Paul Kagame, babajijwe ngo “kubera iki Paul Kagame?” Maze abakoresha murandasi bo muri Afurika bagerageje gusubiza bavuga ko bashyigikiye Paul Kagame nk’umuperezida umwe rukumbi kandi ko babona nta n’umwe mu bandi baperezida wamurya isataburenge mu kuyobora no gucunga umutungo rusange w’imbaga y’abanyafurika. Bati “ntarya ruswa kandi ntatoza ibigwari.”
Bakomeza bagira bati “afite uburyo bunyuranye bwo kuyobora igihugu cye, agateza imbere ubukungu bw’u Rwanda.”
Panorama













































































































































































