Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahizaga Guverinoma nshya ku wa 31 Kanama 2017, umuhango wabereye mu nteko ishinga amategeko, mu ijambo rye rikomeye yagarutse kuri ruswa n’abakaboko karekare banyereza ibya rubanda.
Agaruka cyane ku bahabwa kubaka imihanda ariko bakubaka ingana n’inzira z’abanyamaguru. Yagize ati “Ntabwo abantu bashobora kujya bajya gukoresha imihanda, umuhanda ugahinduka inzira y’ibirenge, icyangombaga kuba metero esheshatu, indwi, kigahinduka metero eshatu; bikorwa n’abakozi, ubwo namwe muba murimo… umuhanda wa metero esheshatu uhinduka inzira y’ibirenge ute? Bishoboka bite?”
Ubwo Ikinyamakuru Panorama cyasuraga Umujyi wa Karongi, twasanze igice cy’Umuhanda Kivu Belt, Karongi-Rubavu, cyo mu mujyi wa Karongi kirimo gusubirwamo. Twashatse kumenya impamvu uwo muhanda usubirwamo, bamwe mu bo twashoboye kuganira batuye aho mu mujyi batubwira ko Perezida Kagame akimara kuvuga ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, bwakeye uwo muhanda wuzuyemo imashini barimo kuwagura.
Muri rusange bagize bati “Bwakeye imashini ziwusubiramo, kari gato cyane kuko hari amazu yari yasigaye bucya bayasenya kandi bari barayaretse. Ubu beneyo biteguye kwishyurwa. Umuhanda wabaye munini cyane ahari huzuye basubiyemo, ikibazo ni uko ahandi tutazi ko na ho bazahasubiramo kuko ni muto cyane hose waranganaga.”
Abatuye Umujyi wa Karongi banatubwiye ko aho uyu muhanda uhurira n’umuhanda munini Muhanga-Karongi-Rusizi bari bahagize hato cyane ariko sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli ihari bivugwa ko igiye gusenywa, hagakorwa amasangano yagutse (Round about/Rond Point).
Aba baturage bashimira Perezida wa Repubulika uhora akurikirana aho umutungo w’igihugu ujya, kuko iyo ataza kubona ko uwo muhanda ari muto cyane utagombaga gusubirwamo, kandi waratwaye amafaranga y’igihugu. Hanibazwa aho amafaranga yo kuwongera yavuye, mu gihe hari hakozwe muto.
Panorama

Igice cy’umuhanda Kivu Belt giherereye mu mujyi wa Karongi cyasubiwemo umuhanda urongerwa (Photo/Panorama)

Insinga za Fibre Optique zari zasigaye zitabye mu nkengero z’umuhanda na zo zarataburuwe kubera kwagura umuhanda (Photo/Panorama)

Insinga za Fibre Optique zari zasigaye zitabye mu nkengero z’umuhanda na zo zarataburuwe kubera kwagura umuhanda (Photo/Panorama)

Umuhanda warongerewe mu gihe bygaragaraga ko warangiye (Photo/Panorama)

Kongera umuhanda byasatiriye inyubako zasigaye (Photo/Panorama)

Iyi sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli ishobora gukurwaho hagashyirwa round about (Photo/Panorama)
