Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere_Meteo Rwanda cyatangaje ko iteganyagihe ry’aya mezi (hagati ya Nzeri na Ukuboza, 2020) ryerekana imvura iri munsi y’isanzwe iboneka mu bihe by’umuhindo. Iyi mvura ikazagwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, ku kigero cya buri hantu.
Iyi mvura nke Meteo Rwanda yatangaje ko ifitanye isano n’igabanuka ry’ubushyuhe buva mu nyanja ngari ya Pacifique n’iy’u Buhinde.
Uyu mwaka (2020) imvura izagabanuka igere hagati ya milimetero 350 na 450 mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke, Gicumbi na Rulindo. Mu gihe umwaka ushize imvura yaguye mu Ntara y’Amajyaruguru, ku rugero ruri hagati ya milimetero 500 na milimetero 600.
Ibice by’Intara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu, Rusizi n’igice cy’uburengerazuba bwa Ngororero no mu Majyepfo mu Karere ka Nyaruguru, Nyamagabe n’igice cy’Amajyaruguru y’Akarere ka Muhanga hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450.
Imvura izagwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Rubavu, Nyamasheke, Rutsiro, Karongi ndetse n’igice cy’Uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero, ho iteganyijwe kuzaba iri hagati ya milimetero 300 na 400.
Naho mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare no mu Ntara y’Amajyepfo; mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 350 ndetse no mu bice by’Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo y’Akarere ka Muhanga.
Imvura izagwa bitandukanye ku miterere ya buri Karere
Meteo Rwanda itangaza ko mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu imvura yatangiye kugwa ku wa 8 Nzeri 2020, biteganyijwe ko izahagarara ku wa 5 Mutarama 2021.
Gahigi Aimable, Umuyobozi wa Meteo Rwanda, yavuze ko ingano y’imvura y’umuhindo izagenda igwa bitewe n’imiterere y’uturere.
Yavuze ko Uturere twa Ngoma, Bugesera, Kirehe na Kayonza two mu Burasirazuba duteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi_MINEMA, Kayumba Rugina Olivier, yibukije abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira ibiza.
Yagize ati “Turasaba Abanyarwanda kwirinda guta imyanda aho babonye. Bagacukura imiyoboro y’amazi n’aho iri igasiburwa, bakimuka mu manegeka ndetse bakagerageza no kuzirika ibisenge neza mu rwego rwo kwirinda ko bitwarwa n’umuyaga.”
Agendeye ku butumwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aheruka kugenera abahinzi, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi_RAB, mu Ntara y’Amajyaruguru, Izamuhaye Jean Claude yabasabye gutangira gutegura imirima.
Ati “Turabakangurira gutera ibihingwa bikenera amazi menshi birimo ibigori hakiri kare, cyane mu Turere iteganyagihe ryagaragaje ko imvura izahagarara kare. Turasaba kandi ko inzego z’ibanze n’abashinzwe iby’ubuhinzi, barushaho kwegera abahinzi n’aborozi bakabasobanurira.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere_Meteo Rwanda cyatangaje iri teganyagihe riteguriza imvura nke mu mezi ari imbere, rizanakomeza gukoreshwa ryunganiwe n’irisanzwe ritangwa buri kwezi.
UMUBYEYI Nadine Evelyne