Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Abanyenganda bishimira ko umusaruro ukomoka ku byo bakora wiyongereye

I Masoro, mu gice cyahariwe inganda

Abakorera mu gace kahariwe inganda ka Kigali kazwi nka Special Economic Zone, bishimira ko kubona aho bakorera hisanzuye byazamuye umusaruro ukomoka ku byo bakora.

Mu mwaka wa 2008, i Masoro mu Karere ka Gasabo hatangijwe imishinga migari yo kubaka inganda nini n’iziciriritse. Gahunda yari ihari yari igamije kwimura inganda zabarizwaga mu byanya bitemewe, hakurikijwe amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije no gutangiza izindi nshya; mu rwego rwo kwagura ishoramari mpuzamahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Gihugu.

Umwe mu bakorera muri icyo gice cyahariwe inganda, avuga ko ahantu bakoreraga mbere hari hato kandi hafunganye. Abakozi nabo bari bacye, ariko nyuma y’aho bimukiye ubu umusaruro ukaba wariyongereye.

Agira ati: “Mbere aho twakoreraga hari hato bigatuma dukoresha n’abakozi bacye batarenga 65, twari dufite ububiko budahagije bw’ibikoresho by’ibanze ariko nyuma y’uko twimukiye aha dufite abakozi 124; Ibyo byatumye umusaruro wiyongera. Ku byakorewe imbere mu Gihugu, umusaruro umaze kwikuba inshuro zirenga 10 ugereranyije n’igihe twari tutaraza hano.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu gace kahariwe inganda ka Kigali, Eng. Egide Mukono yagarutse ku nganda zihakorera n’imikoreshereze y’ubutaka bwahagenewe. Yasobanuye ko Inganda ziciriritse ari zo nyinshi, inini zikoresha amashanyarazi menshi nk’izishongesha ibyuma zitaruzura.

Yakomeje agira  ati: “Mu myubakire twari twarateganyije zones 3 zuzuzanya: Iya 1 ikabanza ikuzura, iya 2 yenda kurangira, tukabona gushaka iya 3; aho duteganya ko izagira parking nini cyane y’amakamyo ikanakira abandi bashoramari baba basigaye.”

Samuel Kamugisha, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda ushinzwe iterambere ry’inganda no guteza imbere abikorera, avuga ko ikiciro cya 3 gisigaye bazakoresha ubuso buto.

Yagize ati “Gahunda yarahindutse twiyemeza gushishikariza abashoramari kujya mu byanya by’inganda biri mu Turere dutandukanye, tureke gukusanyiriza abashoramari mu mujyi wa Kigali gusa; aho bishoboka begere n’aho bakura ibyo bakoresha mu nganda. Phase ya 3 ni hegitari zigera kuri 200, dufatanyije n’umujyi wa Kigali, twafashe hegitari 51 ubu hagiye kuzashyirwa imihanda kugira ngo abahoze i Gikondo babashe kuhaza, ariko bakaziyumvikanira na ba nyir’ubutaka bigurire ntabwo ari Leta izabagurira.”

Ikiciro cya mbere cyo kubaka inganda (Phase I) cyari kigenewe ubutaka bungana na ha 100, ubu kibarirwamo inganda 59 n’ububiko 32. Ikiciro cya 2 kigizwe na ha 178, inganda zitaruzura ni 29 mu gihe 11 zo zamaze kuzura. Icyi cyanya kikaba gisigaje ibibanza 4 gusa bitarafatwa n’abashoramari, ikiciro cya 3 gifite ha 200 cyo kiracyakorerwa inyigo hamaze kuboneka gusa ubutaka; n’ubwo kwimura ababutuyeho no gutangira kuhashyira ibikorwaremezo nkenerwa byo bitarakorwa.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities