Umuhanzikazi w’umurundi Natacha La Number ni umwe mu bahanzikazi b’i Burundi uyu mwaka wakoze neza cyane bimwe bishimishije, nyuma yo kuzeguruka Afurika y’Uburasirazuba (East Africa) ahura n’abandi bahanzi batandukanye kandi bakomeye muri East Africa.
Uyu muhanzikazi aheruka muri Kenya mu mujyi wa Nairobi aho yashyize hanze indirimbo yaririmbye afashijwe n’umunyakenyakazi w’icyamamare witwa FEMI ONE. Natacha agarutse mu Burundi n’injyana nshya abantu batamenyereye kuri we. Iyo na yo ikaba ari njyana ya RAP.
Natacha agiye gusoza umwaka ku bafana be
Bamwe mu bahanzi Natacha amaze gukorana na bo Collabo ni YA MOTO BAND na BARNABA bose bakaba ari abahanzi bo muri Tanzania, SHEEBAH wo muri OUGANDA, ubu hakaba hashize icyumweru asohoye indirimbo iri mu njyana ya RAP ari kumwe n’umuhanzikazi uzwi cyane muri Kenya FEMI ONE.
Iyo ndirimbo nshya ye na FEMI ONE izwi ku izina rya SHIKISHA. Ni indirimbo igaragaza ko yakozwe mu buhanga bugezweho urebye amashusho yayo agaragara neza cyane.
Ubu ibikorwa by’umuziki, Natasha amaze iminsi abikora akurikije impanuro za Manager we uzwi ku izina rya DJ. RAPHA, na we akaba ari umwe mu banyamakuru bakoze neza mu guteza imbere umuziki w’i Burundi.
Ikindi mwamenya ni uko uwo muhanzikazi w’i Burundi uzwi nka NATACHA LA GIKUNDIRO ni we muhanzikazi muri East Africa umaze gukorana indirimbo n’icyamamare mu muziki wa RUMBA ku isi ari we FALLY IPUPA.
Martin Kelly
Isaac
December 18, 2020 at 00:20
WAuuuu goood jop