Kwizera Jackson
Urupfu rw’umunyamerikakazi w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Ashly Robinson, uzwi nka Ashlee Jenae, rukomeje guteza impaka n’amayobera menshi ku Isi, nyuma yo kwitaba Imana mu buryo butarasobanuka neza ari mu kiruhuko muri Zanzibar, muri Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania.
Uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yari yagiye muri Zanzibar kwizihiza isabukuru ye ndetse n’isezerano ryo kurushinga n’umukunzi we, Joe McCann, wari umaze iminsi mike amwambitse impeta.
Nk’uko byatangajwe n’umuryango we n’inzego z’umutekano, Robinson yabonetse yataye ubwenge mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo, ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana nyuma y’amasaha make.
Mbere y’ibi, bivugwa ko yari yagiranye amakimbirane akomeye n’umukunzi we, kugeza aho abakozi ba hoteli bafashe icyemezo cyo kubatandukanya bakabashyira mu byumba bitandukanye kubera impungenge z’umutekano we.
Raporo z’abaganga zagaragaje ko yapfuye azize kubura umwuka, bikekwa ko byatewe no kunigwa cyangwa ikindi kintu cyatumye abura umwuka.
Nubwo Polisi ya Zanzibar yatangaje ko bishoboka ko byaba ari ukwiyahura, uyu mwanzuro ntiwemewe n’umuryango we, uvuga ko Robinson yari afite ibyishimo byinshi kandi nta kimenyetso cy’uko yashoboraga kwiyambura ubuzima yigeze agaragaza.
Ababyeyi ba Robinson batangaje ko batewe urujijo n’ibyabaye, bavuga ko yari mu bihe byiza, yishimira ubuzima n’urukundo, ndetse ko uru rugendo rwagombaga kuba urw’ibyishimo. Banagaragaje impungenge ku makuru atangwa n’umukunzi we, bavuga ko hari ibice byinshi bitarasobanuka neza, banasaba inzego za Tanzania gukora iperereza ryimbitse.
Polisi ya Zanzibar yatangaje ko Joe McCann arimo kubazwa nk’umutangabuhamya gusa, kandi nta cyaha arashinjwa kugeza ubu, nubwo Pasiporo ye yafashwe mu gihe iperereza rigikomeje.
Urupfu rwa Ashly Robinson rwahindutse inkuru ikomeye ku isi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yari afite abakunzi benshi. Nubwo hari amakuru atandukanye atangwa, ukuri ku cyamwishe kuracyari urujijo, bituma benshi bategereje ibisubizo bizava mu iperereza rikomeje.















































































































































































