Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda mu bihugu bizagezwamo umuti urinda kwandura Virusi itera SIDA

U Rwanda rugiye guhabwa umuti wa lenacapavir urinda kwandura SIDA mu buryo bworoshye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye n’Ikigega mpuzamahanga The Global Fund, bakomeje kongera imbaraga mu guhangana n’indwara z’icyorezo zirimo Sida, igituntu na malariya, binyuze mu gukwirakwiza umuti mushya urinda kwandura Virusi itera SIDA.

Uyu muti witwa Lenacapavir, wakozwe n’uruganda Gilead Sciences, witezweho kugera nibura ku bantu miliyoni eshatu mu mwaka wa 2028, nk’uko gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa ibigaragaza.

Kugeza ubu, Lenacapavir yamaze kugera mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika, aho iri gutangira gutangwa mu buryo bugeragezwa mu matsinda atandukanye y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Sida.

Global Fund yatangaje ko iri mu mugambi wo kwagura iyi gahunda, ku buryo indi miryango y’ibihugu 12 izinjira muri iyi gahunda yo kuyihabwa. Muri ibyo bihugu hateganyijwe harimo Repubulika y’Abadominikani, Fiji, Indonesia, Maroc, u Rwanda ndetse na Thailand.

Mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, muri Nyakanga 2025, Global Fund yasinyanye amasezerano n’uruganda Gilead, agamije gutanga nibura doses miliyoni ebyiri z’uyu muti mu gihe cy’imyaka itanu, zigenewe cyane cyane ibihugu bikennye.

Nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa, umuryango Médecins Sans Frontières, uvuga ko hakiri icyuho kinini, kuko umubare w’abazawugeraho ukiri muto ugereranyije n’abawukeneye ku rwego rw’isi.

Lenacapavir ifatwa nk’udushya mu rwego rwo kurinda SIDA, kuko itandukanye n’imiti isanzwe yafatwaga buri munsi mu buryo bw’ibinini. Uyu wo uterwa mu rushinge, kandi umuntu awuhabwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka.

Uyu muti ukaba ufasha umubiri kubaka ubwirinzi bukomeye, aho iyo virusi ya SIDA igerageje kwinjira, ihura n’ubwirinzi buyihashya vuba, ntibone uko ikwirakwira cyangwa ngo igire icyo yangiza mu mubiri.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko iyi gahunda ishobora guhindura cyane uburyo bwo kurwanya Sida ku isi, cyane cyane mu bihugu bifite ibyago byinshi byo kwandura, binyuze mu koroshya uburyo bwo kwirinda no kongera umubare w’ababasha kubona ubuvuzi.

U Rwanda rugiye guhabwa umuti wa lenacapavir urinda kwandura SIDA mu buryo bworoshye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities