Itsinda ry’Abayisilamu 62 bo mu Rwanda ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Mujyi Mutagatifu wa Maka muri Hajj ya 2026, mu rugendo rwabaye ku nshuro ya gatatu rukozwe hifashishijwe indege ya RwandAir yihariye ibatwaye bonyine.
Aba bayoboke b’Idini ya Islam bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, berekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jeddah muri Saudi Arabia mbere yo gukomeza ibikorwa by’umutambagiro mutagatifu i Maka na Madina.
Uru rugendo rwakozwe hifashishijwe “charter flight”, uburyo bwafashije kugabanya igihe cy’urugendo ugereranyije n’uko byakorwaga mbere, aho amasaha menshi yakoreshwaga mu ngendo zinyura mu bindi bihugu. Kuri ubu, urugendo rworoherejwe ku buryo rushobora gukorwa mu gihe gito ugereranyije n’icyo rwamaraga mu myaka yashize.
Mufti w’Abayisilamu mu Rwanda, Mussa Sindayigaya, yavuze ko uku koroherezwa k’urugendo kugaragaza uburyo igihugu gikomeje gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kubona serivisi ziboroheye.
Yagize ati: “Turashimira imiyoborere y’Igihugu cyacu, irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, aho umuturage ari ku isonga, aho abaturage bose bagirirwa akamaro n’ibikorwaremezo by’Igihugu cyacu, kuko RwandAir ni indege y’igihugu cyacu iratworohereza kugirango tubone iyo serivisi.”
Sheikh Sindayigaya yavuze kandi ko ubufasha buhabwa Abayisilamu bajya gukora Hidja bujyana n’ihame ry’ubwisanzure mu myemerere no korohereza abaturage gusenga no gukora inshingano z’idini ryabo.
Yashimye kandi uruhare rwa Ambasade y’u Rwanda muri Saudi Arabia mu kwakira no gufasha Abanyarwanda bajya muri uru rugendo rutagatifu, cyane cyane mu bijyanye n’amacumbi n’ubufasha bw’ibanze bahabwa bagezeyo.
Ati: “Turashimira Ambasade idahwema kutwakira neza, ikadufasha nk’abaturage b’igihugu cyacu tugera muri icyo gihugu, bikagaragaza imiyoborere myiza y’u Rwanda.”
Mufti yibukije abagiye gukora Hidja ko uru rugendo rufite ubusobanuro bukomeye mu buzima bw’umuyisilamu, abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza, gukurikiza amabwiriza yose y’idini no gusengera igihugu cyabo.
Umutambagiro wa Hidja ufatwa nk’imwe mu nkingi eshanu z’Idini ya Islam, aho buri Muyisilamu ubifitiye ubushobozi aba asabwa nibura kuwukora rimwe mu buzima bwe.

Mufti w’Abayisilamu mu Rwanda, Mussa Sindayigaya

Abayisilamu bo mu Rwanda bakoze urugendo rwerekeza i Maka

















































































































































































