UMUBYEYI Nadine Evelyne
Ubushinjacyaha kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 bwasabye urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, guhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu Dr. Rwamucyo Eugène, agahanishwa gufungwa imyaka mirongo itatu (30).
Hari nyuma yo kumva uruhande rw’uregwa, aho Dr. Rwamucyo Eugène yagaragarije urukiko ko gushyingura imibiri y’Abatutsi biciwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yabikoze nk’uburyo bw’isuku no gukumira ibyorezo.
Dr. Rwamucyo Eugène ashinjwa kuba yarayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Perefegitura ya Butare, hifashishijwe n’imashini ya ‘caterpillar’ ubusanzwe ikora imihanda.
Ni ibikorwa ubushinjacyaha bwagaragaje. nk’ibyo Dr. Rwamucyo yakoze mu buryo bwo guhisha ibimenyetso bya jenoside.
Uregwa we (Dr. Rwamucyo Eugène) yasobanuye ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, nk’uko bitari gushoboka ngo guhishira ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira henshi.
Yavuze kandi ko ahashyinguwe Abatutsi biciwe i Butare hari hazwi n’abagize uruhare muri ibi bikorwa, ariko ko atigeze akora ikarita yaho cg raporo yabyo; icyakora ngo yakoze inyandiko ngo zabuze igihe yahungaga, hari muri Kamena 1994.
Ku ruhande rw’abaregera indishyi, ibikorwa byo gushyingura Abatutsi bigaragaza ibimenyetso bya jenoside kuba bikiboneka nyuma y’imyaka 32 ihagaritswe, ngo ni igihamya cy’uko Dr. Rwamucyo Eugène yabishyigikiye.
Me. Alice Zarka yagize ati “Ubu turi kubona ibyobo,turi kubona ibimenyetso bya jenoside. Ibyabaye muri jenoside biracyagaragara; ibimenyetso biracyatahurwa. Mbese ni yo mpamvu kudukinga mu maso ikibazo cy’isuku n’isukura, agamije guhisha icyaha n’uruhare rwe mu kuyobora ubwicanyi bwarimbuye imbaga; ari ikintu kidashobora kumvikana na gato ku bahohotewe.”
Mu mwaka wa 2024, urukiko rwari rwahamije Dr. Rwamucyo Eugène ubufatanyacyaha mu mugambi wa jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa gufungwa imyaka 27; ibintu yahakanye, ndetse akaza kujurira asaba kugirwa umwere.
Urubanza mu bujurire rwatangijwe ku itariki ya 08 Kamena 2026, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, habanje gutorwa inteko y’ababuranisha ndetse n’inyangamugayo. Biteganyijwe ko ruzapfundikirwa ku wa 17 Nyakanga 2026, Dr. Rwamucyo Eugène n’abanyamategeko be nibamara kumvwa.


























































































































































































