Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB), cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo gushyira mu kato uturere twa Bugesera na Rusizi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’indwara ya muryamo yibasira ingurube.
Iyi ngamba yafashwe nyuma y’uko iyi ndwara imaze kugaragara muri utu turere igahitana ingurube 61, zirimo zirindwi zo muri Bugesera na 54 zo muri Rusizi. Ubuyobozi bwa RAB bwemeje ko guhagarika ingendo z’amatungo byabaye ngombwa kugira ngo hirindwe ko iyi ndwara yakwira mu bindi bice by’igihugu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi no kurwanya ibyorezo muri RAB, Ndayisenga Fabrice, yasobanuye ko icyemezo cyo gushyira mu kato cyafashwe hashingiwe ku miterere y’iyi ndwara ikwirakwira vuba kandi ikica ku buryo bwihuse.
Yagize ati: “Niyo mpamvu twabonye gushyira mu kato aho twayibonye ko ari byo bya ngombwa cyane cyane Rusizi, mu Bugesera rwari urwuri rumwe rwororerwamo, twahashyize ibikoresho byo kuyirwanya kandi byagenze neza. Bazava mu kato mu gihe twabonye ko nta handi hantu iyo ndwara ikiri, ubundi bongere basubire mu ngendo z’amatungo y’ingurube zemewe.’’
Yakomeje asobanura ko ibikorwa byo kubaga ingurube bikomeje ku bafite amabagiro yemewe, ariko ashimangira ko ingurube ziturutse muri utu turere two mu kato zitemewe kugeza igihe ikibazo kizaba cyakemutse.
RAB yihanganishije aborozi bahuye n’igihombo, ibasaba gukaza ingamba z’isuku mu bworozi, zirimo kwirinda kugaburira ingurube ibisigazwa byo mu maresitora ndetse no kugenzura neza abantu n’ibikoresho byinjira aho zororerwa.
Ati: “ Abaturage barasabwa kwirinda mu bworozi bwabo bw’ingurube, bagakoresha ibikoresho by’isuku cyane cyane, bakirinda kugabura ibiryo byo mu ma restaurants kuko biba birimo umwanda kandi bakanirinda ko abantu bakorera ingendo aho bororera, bajye babanza bakandagire mu miti.’’
Abashinzwe ubworozi basobanura ko indwara ya muryamo iterwa na virus izwi nka African Swine Fever Virus, ikibasira cyane ingurube z’iwacu n’izo mu gasozi. Nubwo itandura ku bantu, ishobora gukwirakwira byoroshye hagati y’ingurube, bigatuma igira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’aborozi.
Mu bimenyetso biyiranga harimo umuriro ukabije, kunanirwa kurya no kugenda, gutitira ndetse no guhindura ibara ku bice bitandukanye by’umubiri.
RAB igaragaza ko mu gihe ingamba zikurikijwe neza, bishoboka ko mu gihe cy’ukwezi kumwe iyi ndwara yaba yamaze gucika, bityo ibikorwa by’ubucuruzi bw’ingurube bikongera gusubira mu buryo busanzwe.

Indwara ya muryamo iri gufata ingurube yatumye uturere twa Rusizi na Bugesera dushyirwa mu kato














































































































































































