Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kurushaho gukurikirana ibikorwa bifatwa nk’imyitwarire idahwitse bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, ndetse no mu bitaramo byihariye bizwi nka “House Party”.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ku wa 6 Kanama 2026, ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga abantu 16 bafashwe bakekwaho ibikorwa byo gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, harimo n’abakekwaho kugira uruhare mu gukora inzoga zitemewe.
ACP Rutikanga yavuze ko ibikorwa Polisi igiye gukurikirana bitagarukira ku ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitemewe, ahubwo ko harimo n’imyitwarire ishobora kugira ingaruka ku rubyiruko, irimo uburaya, ubwomanzi, ubusambanyi n’ibindi bikorwa bidakwiye.
Ati: “Ku kibazo cyo Kwiyandarika,ubwomanzi, uburara,ubusinzi,ubusambanyi,tuzahera no ku mbuga nkoranyambaga, Tiktok live. Turabikurikira,n’ababikora tuba tubabona.”
Umuvugizi wa Polisi kandi yagarutse ku bitaramo byo kwidagadura bikorerwa mu mazu akodeshwa, bizwi nka “House Party”, avuga ko abazajya bagira uruhare mu kubyemerera cyangwa kuborohereza nabo bashobora gukurikiranwa.
Ati: “Bantu bafite inzu bakodesha ngo barakoreramo ‘House Party’ hano mu mujyi wa Kigali, umuzamu uzaba wabaretse bakinjira,nyirinzu , bazabigenderamo.Ntabwo tuzemera abantu batwawe n’ubwomanzi, batwawe n’ikintu kitwa gutwika.Uwo mwanda ntabwo tuwushaka,iryo co ntabwo turishaka,iyo myifatire ntabwo ikenewe mu Rwanda.”
ACP Rutikanga yavuze ko Polisi idashaka kurebera ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku myitwarire y’urubyiruko, ashimangira ko uburenganzira bw’umuntu bugomba kubahirizwa ariko bukagira n’imipaka.
Ati: “Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye, bazajye bajya aho bajya kubyina bambaye ubusa, babyinireyo.Ariko twe hano ntabwo dushobora kubyemera.Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro ,ejo tukazagira igihugu gifite abantu b’ibisenzegeri gusa.Ntabwo bizakunda.Uburenganzira bw’abantu bugira aho buhera n’aho bugarukira.”
Polisi kandi yavuze ko izakurikiranira hafi bamwe mu bakoresha TikTok bakora ibiganiro cyangwa ibikorwa byo kuri “Live”, cyane cyane abagaragaza imyitwarire itubahiriza indangagaciro z’imyitwarire myiza cyangwa bagatukana, kabone nubwo baba bavuga ko ari ibyamamare.
Ibi byiyongera ku ngamba zo gukumira ibikorwa bishobora kwangiza imyitwarire y’urubyiruko, cyane cyane mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba imwe mu nzira zikoreshwa cyane mu gutambutsa no gukwirakwiza amashusho n’ibindi bikorwa mu gihe gito.
Mu Rwanda, umuntu ukora igikorwa cyo kwiyandarika cyangwa gukora ibiterasoni mu ruhame ashobora guhanwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ahamijwe icyo cyaha, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 500 na miliyoni imwe.



























































































































































































