Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amb. Gasamagera Wellars yagizwe Umusenateri

Panorama

Ambasaderi Gasamagera Wellars yatoranyijwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki kugira ngo arihagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena.

Amb. Gasamagera agiye muri Sena gusimbura Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana. Ishyirwaho rye rije mu rwego rwo kuzuza umwanya w’Umusenateri wari usigaye udafite uwuhagarariye n’ubusanzwe wari watanzwe na Forum.

Amategeko ngenga mikorere ya Sena ateganya ko iyo Umusenateri washyizweho avuye mu mwanya, urwego rwamushyizeho ari rwo rugena umusimbura. Ibi bisobanura ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ariryo ryari rifite uruhare mu kugena umusenateri urihagararira.

Sena y’u Rwanda igira uruhare mu gutora amategeko cyane cyane Amategeko Ngenga, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no guhagararira abaturage, mu nshingano ziteganywa n’amategeko.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Abarimu bo mu Karere ka Musanze bavuga ko uburyo bugezweho bwo kubagezaho imishahara hifashishijwe ikoranabuhanga bwagize uruhare mu kugabanya igihe bamara bava ku kazi...

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Rwandan scientist Dr. Olivier Jean Leonce Manzi has won a USD 150,000 Jennifer Ward Oppenheimer Research Grant to investigate how Central...

Inkuru nyamukuru

Our Contributor  A Ugandan microbiologist tracking invisible warning signs in freshwater and a Rwandan tree physiologist testing the limits of Congo Basin forests are...

Afurika

Our Partner from Zimbabwe Partners at the inaugural African Union Seed Investment Summit call for inclusive seed systems, stronger partnerships, and smarter investment to...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities