U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir, ukoreshwa mu gukumira kwandura virusi itera SIDA (HIV), ukaba ushobora kurinda umuntu kuyandura mu gihe cy’amezi atandatu nyuma yo guterwa urushinge. Gahunda yo kuwutanga izatangira ku wa 1 Ukuboza 2026, mu rwego rwo kongera uburyo bwo kwirinda ubwandu bushya bwa HIV.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Lenacapavir izatangirwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe mu gihugu hose, bifashijwe n’ibitaro by’uturere biherereye hafi yabyo. Ibi bigo byatoranyijwe mu Ntara zose uko ari enye no mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muti wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, ukaba uzatangwa ku buntu ku bantu bazaba bujuje ibisabwa. Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ryawo uteganyijwe ku wa 29 Ugushyingo 2026 muri BK Arena, ukazahurirana n’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.

Abazahabwa Lenacapavir

Nk’uko RBC yabisobanuye, uyu muti uzahabwa abantu badafite virusi itera SIDA ariko bafite ibyago byinshi byo kuyandura, nyuma yo gusuzumwa no kugenzurwa n’abakozi b’ubuzima babihuguriwe.

Mu bazitabwaho mbere harimo abakora uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo, ndetse n’abantu bashakanye cyangwa bakundana n’abafite virusi itera SIDA ariko bo batarandura.

Hari n’abandi bashobora kuwuhererwa bitewe n’isuzuma ry’ibyago byo kwandura, birimo abantu bakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batitwararika gukoresha agakingirizo buri gihe.

Dr. Zephanie Nzeyimana, ushinzwe gahunda zo gukumira ubwandu bwa HIV mu matsinda y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura muri RBC, yasobanuye ko ubushobozi bw’amafaranga butazaba inzitizi ku bantu bazaba bemerewe guhabwa uyu muti, kuko uzatangwa ku buntu.

Icyakora, mbere yo guterwa Lenacapavir, umuntu agomba kubanza gupimwa kugira ngo hemezwe ko adafite ubwandu bwa HIV. Ibi ni ingenzi kuko uyu muti ugenewe gukumira ubwandu, ntabwo ari umuti uvura umuntu wamaze kwandura virusi itera SIDA.

Uko uyu muti ukora n’aho uzatangirwa

Lenacapavir, izwi kandi ku izina ry’ubucuruzi rya Yeztugo, itangwa mu rushinge rumwe rutanga ubwirinzi mu gihe cy’amezi atandatu. Ibi bitandukanye n’ibinini bya PrEP bisanzwe bifatwa buri munsi mu rwego rwo kwirinda kwandura HIV.

Mu Mujyi wa Kigali, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni Remera Mental Health Centre, Kacyiru, Kabusunzu na Gikondo. Ikigo nderabuzima cya Gikondo kizajya gifashwa n’ibitaro by’uturere bya Kibagabaga, Nyarugenge na Muhima.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, izatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata, bifashijwe n’ibitaro bya Gahini na Nyamata.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, hatoranyijwe ibigo nderabuzima bya Rubengera na Gisenyi, bizajya bifashwa n’ibitaro bya Kibuye na Gisenyi.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, izatangirwa ku bigo nderabuzima bya Muhoza na Kinigi, aho Ikigo nderabuzima cya Kinigi kizajya gifashwa n’Ibitaro bya Ruhengeri.

Mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo nderabuzima bya Gitarama na Rango ni byo byatoranyijwe, bikazajya bifashwa n’ibitaro bya Kabgayi na Kabutare.

Izunganira ubundi buryo bwo kwirinda HIV

Lenacapavir iziyongera ku bundi buryo busanzwe bukoreshwa mu Rwanda mu gukumira ubwandu bwa HIV. Muri bwo harimo ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi n’umuti wa Cabotegravir na wo utangwa mu rushinge.

Kuba Lenacapavir itanga ubwirinzi bw’amezi atandatu bishobora korohereza abantu batifuza gufata ibinini buri munsi cyangwa bibagora kubikurikiza uko bikwiye. Bizanongerera abantu amahitamo y’uburyo bakoresha mu kwirinda virusi itera SIDA.

Icyakora, guhabwa uyu muti ntibisimbura izindi ngamba zo kwirinda HIV. Abantu baracyasabwa gukoresha agakingirizo, kwipimisha no kugana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe inama zijyanye n’uburyo bubanogeye bwo kwirinda.

U Rwanda mu rugamba rwo kurwanya SIDA

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ubwandu bushya bwa HIV no kwita ku bayanduye.

Imibare ya RBC yo mu 2025 igaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 234 baba mu Rwanda bafite virusi itera SIDA. Mu bantu bafite hagati y’imyaka 15 na 49, igipimo cy’ubwandu cyageze kuri 2,2%, kivuye kuri 2,7% mu myaka yabanje.

Iyo mibare igaragaza ko igipimo cy’ubwandu mu bagore bari muri iki kigero cy’imyaka kiri kuri 2,8%, mu gihe mu bagabo kiri kuri 1,5%.

U Rwanda kandi rumaze kurenga intego za UNAIDS zizwi nka 95-95-95, zigamije ko 95% by’abantu bafite HIV bamenya uko bahagaze, 95% mu bamaze kumenya ko bayanduye bakabona imiti igabanya ubukana bwayo, naho 95% by’abari ku miti bakagera ku rwego virusi itagaragara mu maraso yabo.

Gutangiza Lenacapavir ni indi ntambwe mu kwagura uburyo bwo gukumira ubwandu bushya, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura. U Rwanda ruyitangije rukurikira ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya na Uganda byatangiye kuyishyira mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *