Abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda bagiye kubona amahirwe yo kuva ku kigo kimwe cy’itumanaho bajya ku kindi, bagakomeza gukoresha nimero bari basanzwe bafite. Iyi gahunda izwi nka Mobile Number Portability (MNP), igamije kongera amahitamo y’abakiliya no guteza imbere ihiganwa mu bigo bitanga serivisi z’itumanaho.

Ibi biri mu mpinduka zagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama ryagaragaje ko iyi gahunda izatuma umukiliya ashobora kuva muri MTN Rwanda akajya muri Airtel Rwanda agumana nimero ye, cyangwa akava muri Airtel akajya muri MTN atagombye guhindura nimero asanzwe akoresha.

Ikindi cy’ingenzi ni uko abakiliya bazakomeza kugira konti zabo za Mobile Money nubwo baba bahinduye ikigo cy’itumanaho.

Guverinoma ivuga ko iyi gahunda igamije kongerera abakiliya amahitamo, guteza imbere ihiganwa, koroshya kubona serivisi nziza kandi zihendutse, ndetse no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ikoreshwa rya serivisi z’imari kuri bose.

Gahunda yari imaze igihe itegurwa

Nubwo iyi gahunda yongeye kugarukwaho mu Nama y’Abaminisitiri yo mu Gushyingo 2026, imyiteguro yayo yari yaratangiye mbere. Ku wa 13 Ugushyingo 2024, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyizeho amabwiriza Nº 019/R/ICT/RURA/2024 agena uko abakoresha telefone bazajya bimura nimero zabo hagati y’ibigo by’itumanaho.

Mobile Number Portability ni uburyo butuma umuntu agumana nimero ye ya telefone nubwo yaba yahinduye ikigo kimutangira serivisi. Muri ubu buryo, nimero umuntu asanzwe akoresha mu guhamagara, kwakira telefoni no kohereza ubutumwa bugufi ntihinduka, ahubwo serivisi zayo zigatangirwa ku muyoboro w’ikigo gishya yahisemo.

Ibi bizatandukana n’imikorere yari isanzweho, aho guhindura ikigo cy’itumanaho byasabaga umukiliya kubona indi nimero no kumenyesha abo bavugana ko yahinduye nimero.

Uko umukiliya azajya yimura nimero ye

Amabwiriza ya RURA ateganya ko umuntu ushaka kwimura nimero azajya abisabira ku kigo gishya yifuza gukoresha, aho gusubira ku kigo asanzwe akoresha. Azabanza kwerekana icyangombwa kimuranga cyemewe kugira ngo hagenzurwe niba ari we nyiri nimero ashaka kwimura.

Nyuma y’ibyo, azuzuza kandi asinye inyandiko isaba kwimura nimero. Iyo nyandiko ishobora kuba iy’impapuro cyangwa iy’ikoranabuhanga. Gusinya ubwo busabe bizaha ikigo gishya uburenganzira bwo kumufasha kurangiza igikorwa cyo kwimura nimero no gufunga konti yari afitanye n’ikigo avuyemo.

Uzasaba kwimura nimero kandi azasabwa kohereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri nimero yihariye izagenwa n’urwego ruzacunga iyimurwa rya nimero, kugira ngo hemezwe ko ari we uyikoresha.

Ubu butumwa bwo kwemeza nyir’imero buzajya bwoherezwa ku buntu, kabone nubwo yaba adafite amafaranga kuri konti ye ya telefone. Kuri nimero zikoreshwa n’ibigo cyangwa imiryango, usaba kwimura nimero agomba kugaragaza ko abifitiye uburenganzira.

Abakoresha umurongo wishyurwa nyuma yo gukoresha serivisi (Postpaid) bashobora no gusabwa inyemezabwishyu iheruka kugira ngo hagenzurwe niba amakuru yabo ahuye n’ari kuri konti.

Urwego ruzajya ruhuza ibigo by’itumanaho

Mu rwego rwo gucunga iyi gahunda, RURA iteganya gushyiraho urwego rwihariye ruzwi nka Number Portability Clearinghouse (NPC). Uru rwego ruzajya rwakira ubusabe bwo kwimura nimero, rugenzure amakuru y’ababusabye, ruhuze ikigo umukiliya ashaka kujyaho n’icyo avuyemo, runakurikirane uko igikorwa gikorwa.

Hazabaho kandi ububiko bw’amakuru buzwi nka Central Reference Data Base (CRDB), buzajya bubika amakuru y’imiyoboro nimero ziherereyemo. Ibi bizafasha ibigo by’itumanaho kumenya aho nimero runaka iherereye kugira ngo telefoni cyangwa ubutumwa byoherejwe kuri iyo nimero bigere ku muyoboro mushya.

Amabwiriza ateganya ko urwego NPC ruzakorera mu Rwanda, aho ikigo nyamukuru kibika amakuru kizaba kiri i Kigali. Hazanashyirwaho ahandi hantu habikwa amakuru y’inyongera kugira ngo serivisi idahagarara mu gihe habaye ikibazo.

Kwimura nimero ntibizajya birenza umunsi umwe

RURA yashyizeho igihe ntarengwa igikorwa cyo kwimura nimero kigomba kuba cyarangiye. Amabwiriza ateganya ko bitagomba kurenza umunsi umwe, uhereye igihe NPC imaze kugenzura ubusabe ikabwohereza ku kigo umukiliya avuyemo.

Icyo kigo kizajya gihabwa amasaha ane y’akazi yo gusuzuma ubusabe no gutanga igisubizo. Amasaha y’akazi ateganyijwe ni kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, hagati ya saa tatu za mu gitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba, hatabariwemo iminsi y’ibiruhuko rusange.

Ubusabe bumaze kwemerwa, ikigo gishya kigomba gukora ibishoboka kugira ngo nimero itangire gukora ku muyoboro wacyo mu gihe kitarenze amasaha ane. Mu gihe igikorwa kirimo gukorwa, umukiliya azajya amenyeshwa aho ubusabe bwe bugeze binyuze mu butumwa bugufi.

Ni bande bemerewe kwimura nimero?

Iyi gahunda ireba abakoresha telefone zigendanwa gusa. Ntabwo ireba nimero za telefone zo mu ngo (Landline), cyangwa kwimura nimero ya telefone igendanwa ikajyanwa kuri telefone yo mu rugo. Icyakora, hari impamvu zishobora gutuma ubusabe bw’umukiliya butemerwa.

Muri zo harimo kuba afite umwenda uri mu byiciro by’imyenda yemerewe n’amabwiriza ya RURA, kuba nimero ishaka kwimura itagikora cyangwa kuba yaramenyesheje ikigo cy’itumanaho ko yibwe cyangwa yatakaye.

Ku bakoresha umurongo wishyurwa mbere (Prepaid), basabwa kuba barigeze guhamagara nibura rimwe kugira ngo bemererwe kwimura nimero. Ikindi ni uko nimero imaze kwimurirwa ku kindi kigo itazongera kwimurwa ijyanwa ahandi mbere y’uko hashira iminsi 90.

Kwimura nimero bizaba ari ubuntu?

Amabwiriza ya RURA agaragaza ko ibigo by’itumanaho bitazajya byishyuza umukiliya amafaranga yo kwimura nimero, yaba ikigo avuyemo cyangwa icyo agiyeho. Gusa ikigo gishya gishobora kumwishyuza ikarita nshya ya SIM, ariko igiciro cyayo ntikigomba kurenga amafaranga asanzwe asabwa mu gihe cyo gusimbuza SIM isanzwe.

Ibyo umukiliya agomba kwitondera mbere yo kwimura nimero

Nubwo iyi gahunda izafasha abakiliya gukomeza gukoresha nimero zabo, hari serivisi n’amafaranga bashobora gutakaza igihe bayimuriye ku kindi kigo.

Umukoresha umurongo wishyurwa mbere ashobora gutakaza amafaranga yari asigaranye kuri konti yo guhamagara. Ashobora kandi gutakaza ubutumwa bugufi cyangwa ubutumwa bwo mu mashusho yari yohereje ariko bukaba butaragera ku bo bugenewe.

Hari na serivisi zimwe na zimwe ashobora kutazongera kubona, zirimo kwakira ubutumwa bw’ijwi (Voicemail) n’ubutumwa bwari bubitswe muri izo serivisi.

Ku bakoresha umurongo wishyurwa nyuma, kwimura nimero ntibikuraho inshingano zo kubahiriza amasezerano bari bafitanye n’ikigo bavuyemo. Bagomba kwishyura imyenda basanganywe ndetse n’ibindi bihano biteganywa n’amasezerano igihe bibaye ngombwa.

Amafaranga ya Mobile Money azagenda ate?

Kimwe mu bibazo bishobora kwibazwa n’abakiliya ni uko bizagenda ku mafaranga basanganywe kuri telefone, yaba ayari kuri konti yo guhamagara cyangwa kuri Mobile Money. Ku mafaranga yo guhamagara, amabwiriza ya RURA agaragaza ko umukiliya ashobora gutakaza asigaranye kuri konti ye igihe nimero yimuriwe ku kindi kigo.

Urugero, amafaranga yari asigaye kuri konti ya MTN yo guhamagara ntabwo azahita yimukira kuri Airtel kubera ko umukiliya yajyanye na nimero ye.

Ku mapaki ya internet, amabwiriza ya MNP yo mu 2024 ntabwo asobanura mu buryo bweruye niba azakomeza gukora nyuma yo kwimura nimero cyangwa niba umukiliya azayatakaza. Gusa agaragaza ko hari serivisi zimwe na zimwe ashobora kutazongera kubona nyuma yo kuva ku kigo yari asanzwe akoresha.

Ku mafaranga abitse kuri Mobile Money ho, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Ugushyingo 2026 yasobanuye ko abakiliya bazakomeza kugira konti zabo nubwo baba bahinduye ikigo cy’itumanaho. Icyakora, amabwiriza ya RURA yashyizweho mu 2024 ntabwo arambuye uburyo ayo mafaranga azakomeza kuboneka cyangwa uko izo konti zizakora nyuma yo kwimura nimero.

Umukiliya ashobora kwisubiraho mu minsi irindwi

RURA yahaye abakiliya uburenganzira bwo kwisubiraho nyuma yo kwimura nimero, mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye igihe igikorwa cyarangiye. Ibi bizwi nka Cooling-off Period. Muri icyo gihe, umuntu ashobora gusaba gusubiza nimero ye ku kigo yari avuyemo.

Gusa gusubira ku kigo cya mbere ntibivuze ko ahita akurirwaho inshingano zose z’amafaranga. Ashobora gusabwa kwishyura ibyo yakoresheje mu guhamagara, amafaranga yo gusesa amasezerano mbere y’igihe cyangwa gusubiza ibikoresho yari yarahawe binyuze mu masezerano yihariye.

Amabwiriza kandi abuza ikigo umukiliya avuyemo kumuhamagara cyangwa kumwandikira kigamije kumwumvisha ko agomba kugumayo cyangwa kugaruka, mu gihe cyagenwe n’amabwiriza nyuma yo kwimura nimero.

Umukiliya azajya ahabwa ingurane igihe habayeho gutinda

Mu gihe kwimura nimero bitinze bikarenga igihe ntarengwa cyagenwe, umukiliya afite uburenganzira bwo guhabwa ingurane igihe yujuje ibisabwa. RURA igaragaza ko amafaranga y’iyo ngurane azagenwa mu mabwiriza yihariye azashyirwaho agenga imikorere y’iyi gahunda.

Ikigo umukiliya agiyeho ni cyo kizaba gifite inshingano zo kwakira no gukurikirana ikirego cye, ndetse no kumwishyura ingurane mu gihe bigaragaye ko ayemerewe.

Iyi gahunda iteganyijwe kuzaha abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda ubwisanzure bwo guhitamo ikigo cy’itumanaho kibaha serivisi zibanyuze, batiriwe bahindura nimero bari basanzwe bamenyereweho n’inshuti, abo bakorana ndetse n’abakiliya babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *