Politekiniki y’u Rwanda (RP) irateganya kongera amasomo ajyanye n’inganda z’ubwikorezi bwo mu kirere, itangiza porogaramu yo gukanika indege mu rwego rwo gutegura abakozi bazifashishwa mu kwita ku ndege zizajya zikoresha ibibuga by’indege byo mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Politekiniki y’u Rwanda (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje ko iri shuri riteganya gutangiza amasomo ajyanye no gukanika indege muri Nzeri 2027.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru basuye iri shuri ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, agaragaza ko imyiteguro yo gutangiza iyi porogaramu irimo gukorwa.
Yasobanuye ko kubera ko u Rwanda rukiri mu rugendo rwo kongera inzobere muri uru rwego, mu ntangiriro hazifashishwa abarimu b’abanyamahanga bafite ubumenyi n’uburambe mu bijyanye no gusana no kwita ku ndege. Bazanagira uruhare mu guhugura Abanyarwanda bazazajya bigisha ayo masomo.
Ati: “Hari porogramu nshya dutangiza tudafite abantu benshi b’abanyarwanda babyize. Icyo gihe dutangirana n’inzobere dukuye hanze y’u Rwanda bakaza bakigisha ariko turi gutegura n’abanyarwanda bazaza bakigisha.”
Aya masomo aziyongera ku yandi ajyanye n’imicungire y’indege n’ibibuga byazo RP yatangiye gutanga muri Werurwe 2026. Ni intambwe iri shuri rikomeje gutera mu kwagura amahugurwa ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Gahunda yo gutangiza amasomo yo gukanika indege ije ikurikira ibiganiro byari byarigeze kugaruka ku kamaro ko gutegura abakozi bazakenerwa mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, cyane cyane mu gihe u Rwanda rukomeje kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.
Mu 2025, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yari yabwiye Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ko hari gutekerezwa uburyo hashyirwaho amasomo yo gutwara indege no kuzikanika. Ibyo yabigarutseho ku wa 18 Gashyantare 2025, asobanura ko gahunda yo kuvugurura integanyanyigisho z’ubumenyingiro igomba kujyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu cya 2050.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko hazatekerezwa no gushyiraho amasomo yo ku rwego rwa A1 (Advanced Diploma) ajyanye no gukora no kwita ku ndege, kugira ngo u Rwanda ruzabe rufite abakozi bashobora gukenerwa mu gihe ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba gitangiye kwakira indege nyinshi.
Ati: “Hari n’izindi porogaramu turimo kureba (ubu ntabwo zirajyaho) ariko turabona ko zizakenerwa mu minsi iri imbere iyo ni ugushyiraho A1 (Advanced Diploma) mu gukora indege (Aircraft Maintance) ibi bikaba bijyanye n’ikibuga cy’indege turimo gutegura hariya [mu Bugesera] tubona ko hazaba hari indege nyinshi zizaba zihaza, ubu bumenyi bukazaba bukenewe.”
Gutangiza aya masomo bishimangira uruhare rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu gutegura abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu gihugu. Gukanika indege ni umwuga usaba ubumenyi bwihariye, kuko abawukora baba bashinzwe kugenzura imiterere y’indege, gusana ibyangiritse no kureba ko ibice byayo bikora neza kugira ngo indege zibashe kugenda mu mutekano.
Nubwo RP iteganya gutangiza aya masomo muri Nzeri 2027, gahunda yatangajwe igaragaza ko hazabanza kwifashishwa inzobere ziturutse hanze y’u Rwanda, mu gihe hategurwa n’Abanyarwanda bazagira ubushobozi bwo gukomeza kwigisha no guteza imbere uwo mwuga mu gihugu.
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere, bityo hakaba hakenewe no gutegura abakozi bafite ubumenyi buzafasha muri serivisi z’indege n’ibikorwa remezo bijyanye na zo.
