Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

DRC: Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki, atangaza ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zongeye kugota igice cya Komini Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibi uyu myobozi yatangaje ko kuva mu ijoro ryo ku wa 21 Nzeri 2026, Minembwe iri mu bihe bikomeye by’umutekano, agaragaza ko ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro b’abanyamahahanga byahisemo kurenga ku masezerano y’agahenge yemejwe mu biganiro bya Doha. Agira “Kinshasa kwenyegeza ibitero, aho gukomeza ibiganiro ndetse ihitamo imirwano, aho gukurikira inzira ya politiki yashyizweho mu biganiro bya Doha.”

Kaniki yavuze ko n’ubwo AFC/M23 yakomeje gutanga impuruza ku buryo umutekano wa Minembwe washoboraga kujya mu kaga, iri huriro rikiyemeza kubahiriza ibyemejwe mu biganiro, ubu umutekano wongeye kuzamba. Ati “Nubwo twatanze impuruza kenshi, tukiyemeza gukurikira inzira y’amahoro mu buryo bugaragara, Minembwe yongeye kugotwa n’ingabo za Leta n’imitwe bikorana irimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro na FDLR.”

Kaniki yavuze ko abaturage bo muri Minembwe bafungiwe inzira banyuramo bajya kwivuza, banyuzamo ibiribwa ndetse bajya ku masoko; bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha. Agira ati “Ibi ntibigomba gufatwa nk’ibisanzwe. Iki ni igihe cyo gufata icyemezo gikomeye. Uyu ni umurongo utukura.”

Uyu muyobozi yavuze ko amahanga akwiye kugira icyo akora mbere y’uko habaho ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, avuga ko AFC/M23 ikomeje gushyigikira inzira ya politiki ariko ko itazakomeza kurebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga. Ati “AFC ikomeje gukurikira inzira ya politiki, ariko ntizarebera abaturage ba Minembwe bashyirwa mu kaga.”

Abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho bari barashoboye kugarura umutekano muri Minembwe mu ntangiriro za Nyakanga 2026 ubwo birukanaga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice bihakikije birimo Point-Zéro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities