Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) iteranye ku nshuro ya 81, ku cyicaro cy’uwo muryango i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Amdasaderi w’u Rwanda muri Loni, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026.
Iyi nama igiye kumara icyumweru igaruka ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro n’umutekano, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ubuzima, uburezi n’izindi.
Abandi bayobozi baturutse mu karere u Rwanda ruherereyemo barimo Perezida William Ruto uyoboye intumwa za Kenya, Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye inyumwa z’u Burundi. Hari kandi Minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuluka uyoboye intuma za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Adonia Ayebare uyoboye inyumwa z’icyo gihugu.
Iyi nama biteganyijwe ko izamara icyumweru izagaruka ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’amahoro n’umutekano, Ikoranabuhanga ry’ubwenga buhangano, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ubuzima, uburezi n’izindi.


















































































































































































