Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2022 mu nzu Ndangamurage “Musée des Civilisations Noires” iri i Dakar muri Senegal, abahagarariye Ibihugu byabo muri Senegal n’inshuti z’u Rwanda beretswe igihangano cy’Umunyarwanda Dorcy RUGAMBA yise “Ibyasigaye by’ikirenga/Restes suprêmes” ku butumire bw’Ambassade y’u Rwanda muri Senegal.
Icyo gihangano cya Dorcy Rugamba ni kimwe mu bihangano bimurikwa mu cyiciro cy“ibihangano bidasanzwe/Projets spéciaux” mu Ihuriro Mpuzamahanga rya 14 ry’Ubuhanzi n’Ubugeni Nyafurika Bugezweho ribera i Dakar “Biennale d’art contemporain de Dakar” kuva tariki ya 19 Gicurasi kugeza kuya 21 Kamena 2022.
Iki gihangano Dorcy Rugamba yagiteguye mu gihe cy’imyaka ine ishize abinyujije mu kigo Rwanda Arts Initiative. Igihangano “Restes suprêmes/Ibyasigaye by’ikirenga” gishingiye ku murage w’Abanyafurika wasahuwe n’abakoloni ukaba uhunitse mu nzu ndangamurage z’Abanyaburayi nka “The Museum of Africa” iba mu Bubiligi i Tervuren, “Musée du Quai Branly” iba i Paris cyangwa “Humbold Forum” y’i Berlin mu Budage.
Igihangano “Restes suprêmes/Ibyasigaye by’ikirenga” kigizwe n’inyubako enye zubatse ku buso bungana na m2 magana atatu zifite metero m 4,5 z’uburebure. Buri nyubako ifite izina bwite. Izo nyubako zikoze ku buryo inkuta zazo zirimo imyenge aho abantu bashobora kureba ibiberamo imbere batagombye kwinjiramo.
Mu nyubako ya mbere yitwa “Masks room” hamuritswemo „masks“ z’Abanyafurika zimanitse mu ishyamba ry’imigano. Muri iyo nyubako haberamo umukino usa nk’ukinirwa muri Musée royal d’Afrique Centrale iri i Tervuren mu Bubirigi.
Umukino utangira Malang nk’Umunyafurika aza gusura izo nzu ndangamurage akagerageza gushaka ibisobanuro kuri izo “masks” z’abakurambere be maze “mask“ imwe ikinwa na Nathalie Vairac yiyise umurinzi w’ibyasigaye by’ikirenga ikamukoresha urugendo rumusobanurira mu mateka inzira yaciyemo iva muri Afurika ikagera i Burayi muri izo nzu ndangamurage. Yagize ati “ukuri n’amateka y’abakurambere ntibyaboneka mu nkuta z’iyi ngoro zivuga ko Umunyafurika nta mateka agira.”
Mu nyubako ya kabiri yitwa “Specimen room” mask ikinwa na Nathalie Vairac ijyana Malang aho yahoze mbere itarajyanwa mu nzu ndangamurage. Muri iyo nyubako hubatsemo “Laboratoire” y’umwarimu witwa Professeur Pi wazobereye mu gupima ibihanga.
“Masks“ yereka umushyitsi n’abaje kureba uko abakoloni bo mu kinyejana cya 19 bakoresheje umurage w’abandi ngo bubake ingengabitekerezo isumbanya imico, abantu ndetse n’ibitsina. Masks yereka umushyitsi wayo ayo mateka ngo ahumuke amenye icyagendererwagaho abakoloni basahura umurage n’ibihanga by’abantu babijyana iwabo.
Mu nyubako ya gatatu yitwa “General Storms room” hubatsemo salon y’umujenerali wakoreraga Umwami w’Ababiligi Leopold II yohereje muri Afurika gukoroniza Congo. Mask ibwira Malang uko yazanywe n’uwo Mujenerali waje yikoreye n’ibihanga bitatu by’abami batatu akabimanika mu nzu ye nk’indi mihigo y’imbogo n’imparage yakuye muri Afurika.
Mu nyubako ya kane yitwa “Meditation room” hubatsemo inzu za kagondo, nk’uko inzu za kera za kinyarwanda zari zubatse, zimwe muri zo ziracyahagaze izindi zatejwe inkongi. Mbere yo kureka Malang ngo yinjire mu nyubako ya “Meditation room” mask ibanza gutsinda umwijima n’icuraburindi ryo mu gihe cyashize kugirango imubohore ingoyi y’amateka mabi yanyuzemo ngo agende burundu maze ikareka Malang ngo yinjire wenyine muri “Meditation room” imubwira iti: “uracyafite ibikomere by’amateka, uzitegereze amatongo ni ikimenyetso cy’ibyahozeho bitazagaruka ariko ibintu byose ntibigenda ngo bihere, hagira igisigara, kandi ni wowe ugomba kukivumbura”. Mask imuhamagarira gushaka muri ibyo byasigaye isano iri hagati y’abakiriho n’abapfuye, igihe cyahise, icyo turimo n’ikizaza.
Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau yashimiye Rwanda Arts Initiative by’umwihariko Dorcy Rugamba wateguye igihangano, abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kumurika Igihangano; abagaragariza ko ari ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’Ibuhugu byabo n’u Rwanda.
Yaboneyeho no gushimira abateye inkunga iki gihangano kugirango gishobore gushyirwa ahagaragara harimo Fondation Osiwa, Musée des Civilisations Noires na Grand Théâtre National de Dakar.
Abahagarariye ibihugu byabo bitabiriye iyo gahunda n’inshuti z’u Rwanda bashimye cyane icyo gihangano cya Dorcy Rugamba kigaruka ku mateka abakurambere banyuzemo, ko nk’Abanyafurika bawigiyemo byinshi, bagarutse ku byiza by’u Rwanda banashima aho u Rwanda rugeze mu iterambere, bashingiye kubyo bo ubwabo biboneye mu gihe barusuraga cyangwa bahakoreraga.
Umukino ugaragaramo abakinnyi b’abahanga nka Nathalie Vairac ufite inkomoko mu Buhinde na Guadeloupe, Malang Sonko ukomoka muri Senegal, Francois Sauveur wo mu Bubiligi, Marc Emmanuel Soriano wo mu Bufaransa, Abanyarwanda Michael Makembe na Jules Cesar Niyonkuru.
Abandi bagize uruhare mu bikorwa bijyanye n’icyo gihangano barimo Matt Deely wo mu Bwongereza na Sophie Kabano. Icyo gihangano kimaze kwerekanwa inshuro esheshatu (6) muri iri murika kandi igihe cyose kitabirwa n’abantu benshi bafite inyota yo gusobanukirwa n’ayo mateka. Iri Murika riba rimwe mu myaka ibiri ubu riraba ku nshuro ya 14 i Dakar.
Umukunzi wa Panorama.rw
Dakar, Senegal