Akarere ka Ruhango karateganya kubaka Ikibuga cy’Indege mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo no kongera amahirwe y’ishoramari n’ubuhahirane. Uyu mushinga uri mu by’ingenzi akarere kavuga ko gateganya gushyira mu bikorwa mu cyerekezo cy’imyaka iri imbere, nyuma y’ibikorwa byakozwe muri manda y’Inama Njyanama ya 2021-2026.
Mu gikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho n’Inama Njyanama muri iyi manda, cyabaye kuri uyu wa Kane ku nsanganyamatsiko “Umuturage ku Isonga”, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagaragaje ko kubaka ikibuga cy’indege biri mu mishinga minini iteganyijwe. Iki kibuga giteganyijwe kuba kimwe mu bikorwa remezo bizafasha mu guteza imbere Ruhango no koroshya uburyo abantu n’ibikorwa by’ubukungu bigera muri aka karere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jerome, yavuze ko akarere gafite icyerekezo cyo gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo no kubaka ubushobozi bwo kwakira ishoramari. Yagaragaje ko usibye ikibuga cy’indege, hari n’indi mishinga minini iteganyijwe gukorwa.
Ati: “Urebye nta cyaro kikibaho, ahantu hatandukanye tuzakomeza kubikurikiza cyane cyane iyi mihanda ya kaburimbo yaba ihuza imigi minini, ihuza uturere nk’iduhuza na Nyamagabe, Karongi ndetse n’iyorohereza abantu kugenda, iyo yose yaravuzwe ariko ntabwo ubushobozi buraboneka twifuza ko nayo tuzayikora. Ndetse hari n’urugomero rwo kuhira runini dushaka kubaka.”
Muri gahunda y’iterambere y’Akarere ka Ruhango, Ikibuga cy’Indege kiri kumwe n’indi mishinga irimo kubaka amahoteli atatu, inyubako ndende esheshatu, inyubako nini 10 z’ubucuruzi na Stade nto ya Ruhango. Hari kandi gahunda zo guteza imbere ahazwi nka Kamegeri na Yezu Nyirimpuhwe. Ubuyobozi buvuga ko iyo mishinga igamije kongera ibikorwa by’ubukungu, serivisi n’ishoramari muri Ruhango.
Muri manda ya 2021-2026, Akarere ka Ruhango kavuga ko hari ibikorwa remezo byakozwe birimo kubaka inzu nshya 454, gusana 1,299, kubaka ibilometero 5.7 by’imihanda ya kaburimbo, ibiraro bine n’ibindi biraro bitandatu byo mu kirere. Hanasanwe amateme mato 37 ahuza utugari n’imirenge. Mu bijyanye n’amazi n’amashanyarazi, hubatswe imiyoboro ingana na 160 km, naho amashanyarazi agezwa ku kigero cya 93.1% cy’abaturage.
Nubwo ikibuga cy’indege n’indi mishinga minini biri mu byerekezo by’akarere, abaturage bo basaba ko ibikorwa remezo bihabwa umwihariko bikomeza kwagurwa, cyane cyane imihanda ihuza Ruhango n’utundi turere.
Ruhinguka Alexandre yavuze ko imihanda nka Kirengere-Buhanda-Kaduha/Gikongiro, Nyanza-Gitwe ndetse n’ihuza Ruhango na Nyamagabe ikenewe kugira ngo ubuhahirane n’imitangire ya serivisi birusheho kunozwa.
Yagize ati: “Iyi muhanda yifujwe kera harimo uwa Kirengere-Buhanda-Kaduha/Gikongiro, uwa Nyanza-Gitwe dore ko tuhafite ibitaro ntabwo twajya tugenda dusimbagurika ndetse n’undi uduhuza na Nyamagabe kuko udufasha guhahirana n’aka karere.”
Kugaragaza ibijyanye n’iterambere ry’igihe kiri imbere, kubaka Ikibuga cy’Indege bishobora kuba umwe mu mishinga izatanga isura nshya ku bikorwa remezo bya Ruhango, mu gihe akarere gakomeje gushaka uburyo bwo gukurura ishoramari no korohereza abaturage n’abakorera muri aka karere ingendo n’imikoranire n’utundi turere.















































































































































































