Ubwanditsi
Dafroza Mukarumongi Gauthier, Umunyarwandakazi wamaze imyaka myinshi aharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, yitabye Imana azize uburwayi.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru igihe.com igaruka ku ruhare rukomeye rwa Dadroza Gauthier mu guharanira ubutabera ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier. Bombi bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.
Ubwitange bwabo bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango, ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, no guhesha agaciro u Rwanda n’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Dafroza yavukiye i Butare mu 1954. Yize ibijyanye n’ubutabire muri kaminuza mu Bufaransa. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo uyu Mufaransa yari umwarimu mu Rwanda, baza gushyingirwa no gutura mu Bufaransa, ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Babyaranye abana batatu.
Jenoside yamusigiye igikomere gikomeye kuko yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.
Muri Gashyantare mu 1994 yari ari i Kigali ariko nyina yamugiriye inama yo gusubira mu Bufaransa kubera umutekano wari ukomeje kuba mubi. Dafroza yagerageje gushishikariza abe kuva mu Rwanda ariko ntibyakunda; ni bwo aheruka kubabona.
Nyuma ya Jenoside, Dafroza n’umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya. Batangiye urugamba rwo gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga CPCR.
Umurimo wabo warimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n’abarokotse ndetse n’abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.
Dafroza yagize n’uruhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z’Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza. Ubumenyi yari afite ku Rwanda, ururimi n’amateka yarwo bwafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.
Uru rugamba rwabasabye kwigomwa byinshi, birimo amafaranga n’umwanya wo kuba hamwe n’abana be.
Uretse gukurikirana abakekwaho Jenoside, bajyaga no mu mashuri na za kaminuza gusobanurira urubyiruko amateka yayo, bagatanga umusanzu mu kuyabungabunga no kurwanya abayahakana.
Dafroza yabonaga ubutabera nk’uburyo bwo gusubiza agaciro abazize Jenoside. Yasobanuraga ko imanza zituma amazina yabo avugwa, hakamenyekana abo bari bo n’ibyababayeho, aho gukomeza gufatwa nk’imibare gusa.
Urugendo rwe n’umugabo we rwananditsweho igitabo cyitwa Rwanda, à la poursuite des génocidaires, cyasohotse mu 2023. Cyakozwe n’umunyamakuru Thomas Zribi afatanyije n’ushushanya inkuru Damien Roudeau, ijambo ryacyo ry’ibanze ryandikwa n’umuhanzi akaba n’umwanditsi Gaël Faye.

Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame, Perezida Kagame yashimyze Dafroza ku bw’umusanzu we mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


















































































































































































