Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi nyafurika w’abanditsi

Ubwanditsi

Ku wa 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Serena Hotel, hateganyijwe kwizihirizwa Umunsi Nyafurika w’Abanditsi (Africa Writers Day Celebration 2026). Iki gikorwa kigamije guha agaciro abanditsi, gusigasira umurage wanditse no guteza imbere umuco wo gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Uyu munsi mukuru wateguwe n’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda (Rwanda Books Industry Association — RWABIA/PSF) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation — RWF).

Biteganyijwe kandi ko iki gikorwa kizitabirwa n’abahagarariye Pan-African Writers Association (PAWA), ndetse n’abanditsi, abamurika n’abasohora ibitabo, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri, inzego za Leta n’iz’abikorera, abafatanyabikorwa mu burezi n’umuco ndetse n’abandi bafite uruhare mu guteza imbere urwego rw’ibitabo.

Hazashimirwa abanditsi babaye indashyikirwa

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe kuri uyu munsi ni ugushimira no guhemba abanditsi babaye indashyikirwa, haba ku rwego rw’u Rwanda ndetse no ku rwego rw’Afurika.

Iki gikorwa kigamije guha agaciro umurimo w’abanditsi no kugaragaza uruhare rwabo mu burezi, ubushakashatsi, kubungabunga amateka n’umuco, guteza imbere indangagaciro, gusangiza abantu ubumenyi no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu.

Abanditsi batoranyijwe bazahabwa kandi umwanya wo kumurika no kumenyekanisha ibitabo byabo, basangize abazitabira uyu munsi mukuru ibitekerezo, ubumenyi n’ubutumwa bukubiye mu bihangano byabo.

Kigali International Book Fair

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uruganda rw’ibitabo, kuri uwo munsi hazanaba Kigali International Book Fair, aho abanditsi, abasohora ibitabo, abagurisha ibitabo, amashuri, kaminuza n’ibindi bigo bifite aho bihuriye n’ubumenyi n’ibitabo bazahabwa umwanya wo kumurika ibikorwa byabo.

Iri murika rizatanga amahirwe yo guhuza abanditsi n’abasomyi, abasohora ibitabo n’abanditsi, ibigo by’amashuri n’abakora mu ruganda rw’ibitabo, ndetse rifashe mu kwagura isoko ry’ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’Ibitabo mu Rwanda RWABIA/PSF, HATEGEKIMANA Richard, avuga ko kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Abanditsi ari umwanya ukomeye wo guha agaciro umurimo w’abanditsi no gutekereza ku cyakorwa kugira ngo abanditsi barusheho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda n’Afurika.

Agira ati “Kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Abanditsi ni umwanya mwiza wo gushimira akazi keza gakorwa n’abanditsi, kubaha agaciro no gufata ingamba zo gukomeza kwandikira u Rwanda ndetse n’Afurika. Afurika ikeneye ko amateka yayo, indangagaciro zayo, ubumenyi bwayo n’icyerekezo cyayo byandikwa kandi bikagezwa ku rubyiruko n’ibisekuru bizaza.”

Hategekimana akomeza avuga ko kwandika bitagomba gufatwa gusa nk’impano y’umwanditsi, ahubwo ko ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi byo kubaka sosiyete ishingiye ku bumenyi.

Avuga kandi ko abanditsi bafite inshingano yo kubika amateka, gusigasira umuco n’indangagaciro, guteza imbere ubushakashatsi no gufasha urubyiruko kugira ibitabo bibaha ubumenyi kandi bikabafasha gusobanukirwa aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana.

Abanditsi bishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera

Hategekimana avuga kandi ko ubushake abanditsi bo mu Rwanda bafite bwo gukomeza kwandika no gusohora ibitabo bufitanye isano n’impinduka igihugu cyanyuzemo ndetse n’ibikorwa by’iterambere babona kandi bashaka gusigasira mu nyandiko.

Avuga ko hari byinshi abanditsi bashobora kwandikaho, birimo amateka y’u Rwanda, uburezi, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ikoranabuhanga, umuco, ubumwe bw’Abanyarwanda, urubyiruko n’uruhare rw’abagore mu iterambere.

Hategekimana agaragaza ko, mu myumvire ye, ubuyobozi bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo, bityo rukaba rutanga ingingo nyinshi abanditsi bashobora gukora ubushakashatsi no kwandikaho.

Agira ati “Nk’abanditsi, dufite byinshi byo kwandika ku Rwanda. Hari amateka, hari urugendo rw’igihugu, hari ibikorwa n’impinduka tubona mu nzego zitandukanye. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku buyobozi bwe no ku ruhare yagize mu rugendo rw’igihugu. Ibi biduha kandi inshingano yo kwandika, kugira ngo ibyo tubona uyu munsi bibashe gusigara mu nyandiko, bizifashishwe n’ab’iki gihe ndetse n’ibisekuru bizaza.”

Yongeraho ko kwandika ku Rwanda bikwiye gushingira ku bushakashatsi, ku bimenyetso no ku mateka yanditswe neza, kugira ngo ibitabo bisohoka bibe isoko y’ubumenyi ishobora kwifashishwa mu Rwanda no hanze yarwo.

U Rwanda rushobora kuba igicumbi cy’ibitabo n’ubumenyi muri Afurika

Abategura iki gikorwa bavuga ko kwizihiriza Africa Writers Day mu Rwanda ari n’umwanya wo gukomeza guhuza abanditsi bo ku Mugabane wa Afurika no guteza imbere ubufatanye hagati y’abanditsi, abasohora ibitabo, amashuri, kaminuza, abashakashatsi, inzego za Leta n’iz’abikorera.

Biteganyijwe ko ibiganiro bizabera muri Kigali bizagaruka ku buryo Afurika yarushaho kubaka umuco ukomeye wo gusoma, kwandika no gutangaza ibitabo, ndetse n’uruhare rw’uruganda rw’ibitabo mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ukwitabira kwa Pan-African Writers Association (PAWA) guteganyijwe kuzaba umwanya wo kurushaho guhuza abanditsi b’Abanyarwanda n’abandi banditsi bo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Kwandika uyu munsi ni ukubikira ejo hazaza

RWABIA/PSF na Rwanda Writers Federation bavuga ko intego y’iki gikorwa irenze kwizihiza umunsi umwe gusa. Ni ugukomeza kubaka urwego rw’ibitabo rufite ubushobozi bwo guteza imbere abanditsi, gusohora ibitabo bifite ireme, kwagura isoko ryabyo no gukundisha Abanyarwanda—by’umwihariko urubyiruko—umuco wo gusoma no kwandika.

Africa Writers Day Celebration 2026 izaba rero umwanya wo kwizihiza umwanditsi, igitabo n’ubumenyi; gushimira abanditsi babaye indashyikirwa; kumurika ibitabo bishya; guhuza abakora mu ruganda rw’ibitabo; no gutekereza ku ruhare rw’ijambo ryanditse mu kubaka u Rwanda n’Afurika by’ejo hazaza.

Hategekimana Richard agira ati “Ni umunsi wo guha agaciro umurimo w’abanditsi. Kwandika uyu munsi ni ukubikira ibisekuru bizaza ubumenyi, amateka n’umurage w’Afurika.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Panorama Sports Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yashyize hanze itangazo rigaragaza ko mu Nama y’inteko rusange idasanzwe yateraniye muri...

Amakuru

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha abitegura gushinga ingo kuzifata nk’umushinga utegurwa, no gukomeza kubaherekeza nyuma yo kurushinga. Ibyo...

Football

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Amavubi U-23, yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsinda Sudani...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities