Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwa gufasha abashyingiranwa kubaka ingo zikarama

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, aganira n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu ntara y'Amajyaruguru.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gufasha abitegura gushinga ingo kuzifata nk’umushinga utegurwa, no gukomeza kubaherekeza nyuma yo kurushinga. Ibyo byafasha  mu kubaka imiryango irangwa no kubahana, gufatanya, gukemura ibibazo mu mahoro no kurera neza abana.

 Ubu butumwa yabutanze ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni inama yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu guteza imbere uburinganire no gushakira ibisubizo ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda.Minisitiri Uwimana asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gukoresha icyizere bafitiwe n’abayoboke babo, bakabakangurira guteza imbere uburinganire no kubaka imiryango itarangwamo amakimbirane.

Anabasaba kandi gufasha imiryango ifite ibibazo kwimakaza ibiganiro mu muryango, ubumwe, urukundo n’amahoro, ndetse no kugira uruhare mu gufasha mu rugendo rw’abitegura kurushinga no kubaherekeza nyuma yabyo.

Minisitiri avuga ko abitegura gushinga ingo bakwiye kumenya ko urugo ari umushinga utegurwa, bityo abagiye kurushinga bakagira ubumenyi n’imyiteguro ihagije ibafasha kubaka umuryango uhamye kandi urambye.

Ubu butumwa Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yabutanze mu gihe umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Sheba, yamusabye no kugera no mu tundi turere. Ikibazo cye kikagira kiti “Ingo ziri gushingwa ntizimare kabiri!”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities