Imibare mishya y’uburezi mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 umubare w’abarimu wageze kuri 122,828, mu gihe abanyeshuri bose hamwe bari 4,822,507, imibare igaragaza ubwinshi bw’abakoresha serivisi z’uburezi uhereye ku mashuri y’inshuke kugeza ku mashuri makuru.
Iyi mibare yatangajwe mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku wa 5 Ukwakira 2026. Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 60 ku rwego mpuzamahanga, naho mu Rwanda uba ku nshuro ya 25.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gushyigikira abarimu: imyaka 60 yo kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, mu butumwa yageneye abarimu, yashimangiye uruhare rwa mwarimu mu kubaka ejo hazaza h’umunyeshuri, avuga ko buri muntu aba afite umwarimu yibuka kubera uruhare yamugizeho mu gukabya inzozi, kumugarurira icyizere cyangwa kumufasha gusobanukirwa ibyo atari azi.
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu mwaka wa 2024/2025 igaragaza ko umubare w’abakozi bakora mu rwego rw’uburezi wiyongereyeho 7.5%, uva ku 142,073 mu mwaka wa 2023/2024 ugera ku 152,680.
Muri abo bakozi, abarimu ni bo bagize umubare munini w’abiyongereye. Umwaka umwe wonyine wongeyeho abarimu 9,280, bingana n’izamuka rya 8.2%, bituma umubare w’abarimu ugera kuri 122,828.
Iri zamuka ry’abarimu ryagaragaye mu byiciro byinshi by’uburezi, mu gihe leta ikomeje kongera ubushobozi bw’urwego rushinzwe kwigisha no guteza imbere ireme ry’imyigishirize.
Icyakora, uburezi bw’abakuze bugamije kwigisha gusoma no kwandika bwo bwagaragayemo igabanuka ry’abarimu rya 3.23%. Ibi byajyanye n’igabanuka ry’umubare w’abiga muri iki cyiciro, aho bageze ku 93,548 nyuma yo kugabanukaho 9.1%.
Imibare kandi igaragaza itandukaniro rishingiye ku bitsina mu barimu bigisha mu byiciro bitandukanye. Abagore ni benshi mu mashuri y’ibanze, aho bangana na 83.0% by’abarimu mu mashuri y’inshuke na 55.6% mu mashuri abanza.
Mu mashuri yisumbuye, TVET n’amashuri makuru, abagabo ni bo biganje. Bangana na 64.7% mu mashuri yisumbuye, 69.5% muri TVET na 78.4% mu mashuri makuru.
Naho abakozi bashinzwe ubuyobozi bw’amashuri biyongereyeho 5.5%, bagera ku 19,225. Muri iyi myanya kandi, abagabo baracyiganje, aho bangana na 59.1% mu burezi bw’ibanze na 62.6% mu mashuri makuru.
Ku bijyanye n’ubushobozi bw’abarimu, raporo igaragaza ko igipimo cy’abafite impamyabushobozi zibemerera kwigisha kiri hejuru cyane mu mashuri y’inshuke n’abanza. Mu mashuri y’inshuke bageze kuri 99.4%, naho mu mashuri abanza bakaba 99.8%.
Mu mashuri yisumbuye, abafite impamyabushobozi zibemerera kwigisha muri icyo cyiciro bangana na 87.1%, mu gihe muri TVET ari 83.6%.
Ku ruhande rw’abanyeshuri, umubare wabo wiyongereyeho 1.2% mu mwaka wa 2024/2025, ugera kuri 4,822,507. Ibi bivuze ko 34.2% by’abaturage b’u Rwanda bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye.
Mu mashuri y’inshuke n’amarerero, abanyeshuri bose hamwe bari 1,268,604, umubare wagabanutseho 2.3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Icyakora, muri iki cyiciro habayeho impinduka zitandukanye hagati y’amarerero n’amashuri y’inshuke. Abana biga mu marerero bagabanutseho 15.5%, bagera kuri 585,370 bavuye kuri 692,507, mu gihe abiga mu mashuri y’inshuke biyongereyeho 12.9%, bagera kuri 683,234 bavuye kuri 605,229.
Mu mashuri abanza, umubare w’abanyeshuri nawo waragabanutse. Wavuye kuri 3,006,709 mu mwaka wa 2023/2024 ugera kuri 2,952,236 mu 2024/2025, bingana n’igabanuka rya 1.8%.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bagabanutseho 4.3%, bava kuri 598,860 bagera kuri 573,321.
Ku rundi ruhande, amashuri yisumbuye yigisha ubumenyi rusange na mbonezamwuga yagize izamuka ry’abanyeshuri rya 8.6%, bagera ku 213,294.
TVET nayo yakomeje kwiyongera mu mubare w’abayigana. Abanyeshuri biga kuva kuri Level 1 kugeza kuri Level 5 biyongereyeho 15.6%, bagera ku 135,025.
Izamuka rikomeye ryagaragaye no mu mashuri makuru, kaminuza n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, aho abanyeshuri bageze ku 153,318 bavuye ku 130,474, bingana n’izamuka rya 17.5% mu mwaka umwe.
Iyi mibare itanga ishusho y’urwego rw’uburezi mu Rwanda: umubare w’abanyeshuri ukomeje kuba munini, mu gihe n’umubare w’abarimu ukomeje kwiyongera. Icyakora, hari ibyiciro byagaragayemo igabanuka ry’abanyeshuri n’abarimu, mu gihe ibindi, cyane cyane TVET n’amashuri makuru, byakomeje kwaguka.


















































































































































































