Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yasabye abanyeshuri bo mu bigo 25 byo mu Karere ka Nyagatare kwita ku biti by’imbuto byatewe ku mashuri yabo, bakazirinda kwangirika kandi bakabigira umuco no mu miryango yabo.

Ibi yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo yifatanyaga n’inzego zitandukanye mu Karere ka Nyagatare mu gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto ku mashuri, cyateguwe mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, uzizihizwa ku wa Gatanu mu Karere ka Gatsibo. Dr. Uwituze yasabye abanyeshuri kudahagararira ku gutera ibiti gusa, ahubwo ko bagomba no kubibungabunga kugira ngo bizakure kandi bigire uruhare mu kurengera ibidukikije no kunoza imirire.

Yagize ati: “Gutera ibiti ni gahunda y’ingenzi mu mibereho yacu aho dusabwa kubitera kandi tukanakurikirana ko bikura. Uyu munsi turi gutera ibiti by’imbuto ku mashuri aho abana mwadufashije gutera ibi biti tubahaye umukoro wo kibirinda mukabibungabunga bikazakura. Nizere ko no mu ishuri mwiga umumaro w’ibiti by’umwihariko ibi by’imbuto aho bifasha mu kubungabunga ikirere ndetse bikanadufasha kunoza imirire.”

Yashimangiye kandi ko abanyeshuri bakwiye gushishikariza abo mu miryango yabo gutera ibiti no kubibungabunga, kugira ngo uwo muco ukomeze gukwirakwira. Mu gihe cy’iminsi itatu, hateganyijwe guterwa ibiti by’imbuto 10.000 mu bigo by’amashuri 25 byo muri aka karere. Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire, ahatangirijwe iki gikorwa, bagaragaje ko bishimiye amahirwe bahawe yo gutera ibiti no gusobanurirwa akamaro kabyo, bavuga ko biteguye kubyitaho.

Kirabo Justine, wiga mu mwaka wa kane, yavuze ko ibyo biti bishobora gufasha ishuri ryabo kugira isura nziza, ndetse imbuto zizera zikazagira uruhare mu kunoza imirire y’abanyeshuri. Yagize ati: “Twishimiye ko Abayobozi badufashije gutera ibiti by’imbuto kandi tukongera gusobanurirwa umumaro wabyo, hari ibyo twari dusanzwe tuzi ariko hari n’ibindi twabwiwe. Ibiti duteye tubitegerejeho kudufasha kugaragaza isura nziza y’ ishuri ryacu.Ikindi ni uko mu gihe twaba twejeje imbuto ubuyobozi bw’ishuri bwajya buzitugaburira bityo imirire yacu ikaba myiza.”

Mugenzi we, Mugabo Héritier, na we yijeje ko azagira uruhare mu kwita ku biti byatewe, anavuga ko azashishikariza umuryango we gutera ibiti by’imbuto. Ati: “Nejejwe n’ibiti twateye ndetse ndasezeranya ko nzagira uruhare mu kubyitaho. Tuzakomereza gutera ibiti by’imbuto n’iwacu mu ngo. Ibi biti bizaduha imbuto zo kurya ariko tubifite mu miryango yacu byanadufasha mu buryo bw’ubukungu kuko twanazigurisha tukabona amafaranga. “

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imirire myiza, harimo no gutera ibiti by’imbuto.

Yagaragaje ko FAO izakurikirana uko ibiti byatewe byitabwaho kugira ngo bikure neza, bityo imbaraga n’umutungo byakoreshejwe muri iki gikorwa bitazapfa ubusa. Ati: “Dufite ishyaka ryo kubafasha muri uru rugendo aho tubagezaho imbuto ziterwa ndetse turabizeza ko tuzakurikirana ko zikura. Ni byiza ko abari kubitera harimo abana bakiri bato aho twaba dufite umugisha bakuze bakunda gutera ibiti bazi n’umumaro wabyo. Icyo tubasezeranya ni uko tuzagaruka kureba ko ibiti byatewe mubyitaho, abo tuzasanga barabikurikiranye bigakura tuzabahemba.”

Iki gikorwa kizarangirira mu bigo by’amashuri 25 byo mu Karere ka Nyagatare, aho hazaterwa ibiti by’imbuto 10.000. Uretse gutera ibiti, hanatangijwe gahunda yo gutera ubwatsi bugenewe kugaburirwa amatungo, mu rwego rwo kongera umukamo w’amata. Ibi bikorwa byombi bigamije guteza imbere imirire, kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *