Nyuma y’uko Urwego rushinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA: National Examination and School Inspection Authority) rutangaje ibisubizo by’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (S6) by’umwaka w’amashuri wa 2025/26, abanyeshuri batishimiye amanota cyangwa amakuru ajyanye n’ibizamini bya Leta, bahawe uburyo bwo gutanga ubujurire kugira ngo ibibazo byabo bisuzumwe.
Ubu buryo bushobora gukoreshwa n’umunyeshuri ushaka gusaba ko hakosorwa ikibazo cy’amanota ndetse n’imyirondoro ye. Ushaka gutanga ubujurire asabwa kubukora anyuze kuri murandasi (Internet), ku rubuga rwabugenewe rwa NESA (https://www.nesa.gov.rw/) akanze kuri iyi link iri hasa aha:
👉Submit a National Examination Appeal | NESA Rwanda
Ukigeramo wuzuza umwirondoro wawe hanyuma ukemeza kuri Start Appeal. NESA isaba abifuza gutanga ubujurire gukoresha amakuru yabo y’ibizamini neza no gutanga ibisobanuro bisobanutse ku kibazo bashaka ko gisuzumwa.
Ubu buryo bugamije guha abanyeshuri amahirwe yo kugaragaza amakosa cyangwa ibindi bibazo baba babonye mu bisubizo by’ibizamini, nyuma y’itangazwa ry’amanota ndetse no gukosoza aho imyirondoro yabo yanditse nabo.
NESA kandi yasabye abafite ibibazo kubikosoza vuba igihe kitararangira dore ko ubusabe buzafungwa Kuwa Mbere tariki 21 Nzeri 2026.

















































































































































































