Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yasobanuye impamvu Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Tronc Commun, atagaragaye mu muhango wo gutangaza amanota no guhemba abanyeshuri bitwaye neza.
Uwamariya wize muri ISF Nyamasheke, yasoje ibizamini afite amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri FAWE Girls’ School.
Ku wa 20 Kanama 2026, ubwo MINEDUC na NESA batangazaga ku mugaragaro amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Uwamariya ntiyari ahari ngo ahabwe igihembo nk’abandi banyeshuri bari bitwaye neza.
Nyuma y’uwo muhango, hakomeje kwibazwa impamvu uyu munyeshuri wari ku mwanya wa mbere atitabiriye igikorwa, ndetse hakwirakwira amakuru avuga ko umuryango we utari waramenyeshejwe ko ari mu banyeshuri bagombaga guhabwa ibihembo.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yavuze ko impamvu nyayo yateye Uwamariya kutagera mu muhango yari ikibazo cy’imikoranire hagati y’ishuri n’umuryango we, cyane cyane ku bijyanye na nimero ya telefoni yari iri muri sisiteme ya SDMS.
Yasobanuye ko ISF Nyamasheke yari yarashyizemo nimero itari yo y’umubyeyi wa Uwamariya. Igihe abari gutegura umuhango batangiraga guhamagara abanyeshuri batsinze, bagerageje kuvugana na Leontine bakoresheje nimero yari yatanzwe, ariko bitaba undi muntu.
Ati “Bose barabahamagara, byumvikane Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere. Babanza guhamagara nimero imwe, ntiyari iriho nk’uko twabivuze. Bahamagara iya kabiri, yitabwa n’undi muntu.”
Irere yakomeje asobanura ko uwo muntu wabashije kwitaba telefone yabwiye abari bamuhamagaye ko Uwamariya azaza. Icyakora, ku munsi w’umuhango, bongeye guhamagara iyo nimero mbere gato y’uko igikorwa gitangira, ariko uwitabye avuga ko atari i Kigali kandi ko batabashaga kuza.
Ati “Aravuga ati azaza. Ahamagara n’abandi bose bakurikiraho. Ku munsi nyirizina rero, ku itariki ya 20, barongera barahamagara habura igihe gito ngo umuhango nyirizina utangire, na none wa muntu aritaba, aravuga ati ‘Simpari’, ndumva yaravuze ko ari i Karongi, ati ‘Ntabwo tubasha kuza’.”
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yanamaganye amakuru yavugaga ko Uwamariya yaba yarabujijwe guhabwa igihembo cye ku bushake, avuga ko nta mugambi mubi wari uhari.
Ati “Iyi haba harimo umugambi mubi no kudashaka ko ahabwa ibye, n’izina nta wari kwirirwa arivuga ariko izina ryo bararivuze.”
Yongeyeho ko kuba umunyeshuri watsinze neza atitabiriye umuhango wo guhabwa ibihembo atari ibintu bishya, kuko hari igihe umunyeshuri ataboneka ariko igihembo cye kikabikwa.
Ati “Ibi ni ibintu rwose bisanzwe. Ntabwo ari ikintu kidasanzwe kibaho. Iyo rero umwana atabonetse, ibyo agenewe byose turabibika, icyo tudasiba gukora ni uko tudashobora kureka kuvuga izina rye.”
Irere Claudette yasabye imbabazi ku byabaye, ashimangira ko abanyeshuri bakwiye kubona umwanya wo kwishimira umusaruro bagezeho, cyane cyane iyo bakoze neza mu masomo.
Yagize ati: “Mureke abana babe abana, bishimire intsinzi bagize.”
Uwamariya yahawe ibihembo n’amahirwe yo kwiga muri Rwanda Coding Academy
Ku mugoroba wo ku wa 21 Kanama 2026, Uwamariya Leontine yashyikirijwe ibihembo bye na Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard.
Uretse ibihembo, Uwamariya yahawe amahirwe yo gukomereza amashuri muri Rwanda Coding Academy, ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu kandi ryibanda cyane ku ikoranabuhanga.
Nyuma yo kwakira ibihembo n’aya mahirwe yo gukomeza amashuri, Uwamariya yavuze ko yishimiye cyane kuba agiye kwiga mu ishuri yifuzaga, avuga ko azamufasha gushyira mu bikorwa inzozi ze zo kuzaba inzobere mu ikoranabuhanga.
Yavuze ko aya mahirwe yamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guharanira kugera ku ntego zirenga izo yari amaze kugeraho.

Uwamariya Leontine yahawe ibihembo bye nyuma y’abandi


















































































































































































