Connect with us

Hi, what are you looking for?

amafoto

Burera: Kutagira amazi ku mashuri bituma Abanyeshuri bajyana n’abarimu kuvoma

Jeanne d’Arc Munezero

Mu karere ka Burera, ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi, aho hari ibigo by’amashuri bidafite amazi, abana baza kwiga mbere y’uko babanza kujyanwa kuvoma kugira ngo babone uko bagaburirwa saa sita ku ishuri.

Ibi bishimangiwe na bamwe mu barezi aho bagaragaza ko na bo bibabangamira, kuko akenshi usanga isaha ya mbere hari abatayigisha ndetse n’abana ntibayige, kuko bibasaba kubaherekeza kuvoma kugira ngo batarwanira ku mugezi cyangwa se bakaba batindayo.

Umwe mu barezi utashatseko mazina ye atangazwa, agira ati “Biragoye cyane kuko ntabwo ingaruka zigera ku bana gusa, ahubwo zigera no kuri twebwe abarezi. Ntabwo wafata abana ngo bajye kuvoma bagende bonyine. Turajyana, tukagera iyo ku masoko yo hasi mu kabande, tukabafasha mu kuvomo kugira ngo bataza kurwana bari mu mugezi.

Abarezi bavuga ko hari ikigega kiri hafi ariko badafite uburenganzira bwo kukivomaho amazi yo gukoresha ku ishuri, nyamara abaturage bo bayakoresha.

Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi w’ishuri, Mnishimwe Jean Baptitse, avuga ko bigira ingaruka ku myigire ndetse n’imyigishirize y’abana.

Agira ati “Ubundi mbere twari dufite umuyoboro watuzaniraga amazi ariko ubungubu ntugikora. Ni ukwiyeranja. Kugira ngo abana babashe kurya, ni ugufata abana bakeya tukajya kuvoma mu masaha ya mu gitondo, bakagaruka mu ishuri nyuma cyangwa se bakaba bayakura mu rugo. Nibwo buryo twiyeranjamo, ubundi amasomo agakomeza. Icyo gihe iyo bagiye kuvoma abarimu barabaherekeza…”

Akomeza avuga ko niba umwana yabyutse ajya kuzana amazi kandi yagakwiye kuzinduka aza gusubiramo amasomo ye, kiba ari ikibazo kuko bigira ingaruka ku mitsindire ye. Asaba ubuvugizi ikigo cy’ishuri kikabona amazi meza.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, avuga ko habaye ikibazo cy’amatiyo yaciwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa Base-Butaro-Kirambo bituma igice cyo hakurya y’umuhanda amazi atageramo neza. Avuga ko umuyoboro usanwa kandi amazi azabageraho vuba.

Akomeza agira ati “Mu kubaka igikoni bacyubatse haruguru y’ikigega ku buryo kuzamura amazi bisaba ngo ikigega gihore cyuzuye. Baje gukora arrangement bafitira ku itiyo izana amazi muri icyo kigega bigatuma rero iyo umuyoboro utarimo amazi ivomo bakuruye rigera ku gikoni ritabona amazi kandi mu kigega arimo.”

Akomeza avuga ko mu mbago z’ikigo habamo ivomo rusange rifatiye kuri icyo kigega, bashobora kwifashisha iryo vomo, ikibazo ko bishyuzwa amazi bavoma.

Agira ati “Turi gukora uko dushoboye dufatanyije na WASAC ndetse n’abacunga uyu muyoboro ngo tureba ko bahabwa ivomero cyangwa umugezi wabo wihariye ufatiye kuri icyo kigega, ku buryo bagira konteri yabo yihariye mu kigo. Gusa ikibazo ni uko uwo mugezi n’ubundi uzaba utegereye igikoni kuko cyubatswe kuri altitude iri hejuru y’ikigega.”

Ishuri ribanza rya Nemba I, rifite ibyiciro by’amashuri y’incuke n’abanza. Ryigamo abanyeshuri 503. Mu karere ka Burera habarurwa ibigo by’amashuri 16 bitagiraga amazi meza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities