Rayon Sports na APR FC zamenye amakipe bazahatana na yo mu matsinda y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, muri Stade Amahoro i Kigali.
Ni tombola yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), igamije gutegura iri rushanwa rizahuza amakipe akomeye yo muri aka karere.
Iki gikorwa cyayobowe n’uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, wakiniye amakipe atatu azitabira iri rushanwa, ari yo APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, ndetse na Simba SC yo muri Tanzania.
Nyuma ya tombola, APR FC yashyizwe mu Itsinda A hamwe na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.
Itsinda B rigizwe na Simba SC na Singida Big Stars zo muri Tanzania, Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo na Mogadishu City yo muri Somalia.
Rayon Sports yo yisanze mu Itsinda C, aho izacakirana na Al Hilal SC yo muri Sudani, ikinira Shampiyona y’u Rwanda, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC yo muri Zanzibar.
Nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya, amakipe azarangiza ari aya mbere muri buri tsinda, hamwe n’ikipe imwe ya kabiri izaba yaritwaye neza kurusha izindi, ni yo azakomeza muri 1/2, aho azahatanira itike y’umukino wa nyuma. Amakipe azasezererwa muri iki cyiciro azahatanira umwanya wa gatatu.
Iri rushanwa rizabera kuri Stade Amahoro na Kigali Pelé Stadium kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.
Mu mateka ya CECAFA Kagame Cup, Simba SC ni yo kipe imaze kuryegukana inshuro nyinshi, aho imaze kuritwara inshuro esheshatu. APR FC na Gor Mahia zimaze kuryegukana inshuro eshatu buri imwe, Tusker FC iritwara inshuro ebyiri, mu gihe Rayon Sports na Singida Big Stars buri imwe irifiteho igikombe kimwe.

Umunyarwanda w’umunyabigwi mu burasirazuba bw’Afurika mu mupira w’amaguru Haruna Niyonzima niwe wayoboye iyi Tombola ya CECAFA Kagame Cup





















































































































































































