Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Espagne igiye kwisobanura n’u Bufaransa muri ½ cy’Igikombe cy’Isi

Espagne yerekeje muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gusezerera u Bubiligi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yamaze kubona itike ya ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho igiye gucakirana n’u Bufaransa nyuma yo gusezerera u Bubiligi ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ wabereye kuri Los Angeles Stadium mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026.

Espagne yageze muri iki cyiciro nyuma y’umukino wari ukomeye, aho yafunguye amazamu ku munota wa 30 ibifashijwemo na Fabian Ruiz, watsinze nyuma y’umupira wari uvuye ku ishoti rya Dani Olmo, umunyezamu Thibaut Courtois ntiyawufata neza.

U Bubiligi ntibwacitse intege, kuko ku munota wa 41 Charles De Ketelaere yishyuriye ikipe ye n’umutwe ku mupira yari ahawe na Timothy Castagne, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Espagne yakomeje gusatira ishaka intsinzi, mu gihe u Bubiligi bwakomezaga kwihagararaho nubwo bwaje guhura n’imbogamizi ku munota wa 71, ubwo umunyezamu wabwo Thibaut Courtois yavunikaga agasimburwa na Senne Lammens.

Impinduka zakozwe n’umutoza wa Espagne zatanze umusaruro, kuko Mikel Merino winjiye mu kibuga ku munota wa 86 asimbuye Dani Olmo, yahise atsinda igitego cy’intsinzi nyuma y’iminota ibiri gusa, ahesha ikipe ye itike ya ½ cy’irangiza.

Ubu Espagne itegerejwe n’ikizamini gikomeye cyo guhura n’u Bufaransa, bwageze muri iki cyiciro nyuma yo gukuramo Maroc. Umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2026, guhera saa tatu z’ijoro.

Iyi ntsinzi yanatumye Espagne ikomeza urugendo rwayo rwiza, imaze imikino 36 idatsindwa, mu gihe umutoza Luis De La Fuente akomeje kwandika amateka yo kudatsindwa, aho amaze imikino 13, atsinzemo 12 anganya umwe.

Espagne yerekeje muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gusezerera u Bubiligi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities