Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Amateka y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru

Sugira N. Aimé Christian; Umunyeshuri mu itangazamakuru wimenyereza umwuga

Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ni rimwe mu marushanwa ahuruza imbaga y’abantu benshi kuva ryatangira gukinwa mu mwaka wa 1930. Ibihugu byinshi byarose kwegukana iri rushanwa rirusha andi yose gukomera mu mupira w’amaguru. N’ubwo byagenze bityo bike gusa muri ibyo bihugu ni byo byashoboye kwandikisha amazina yabyo mu mateka bikaryegukana.

Brazil iyoboye ibihugu byegukanye Irushanwa ry’igikombe cy’Isi, kuko ifite iri rushanwa inshuro eshanu, ikurikiwe n’u Budage ndetse n’u Butaliyani byombi binganya ibikombe by’isi bine. Arijantine (Argentine) igakurikiraho n’ibikombe by’isi bitatu na yo ikurikirwa n’ibindi bihugu nka Irigwe (Uruguay) n’u Bufaransa bigiye bifite ibikombe by’isi bibiri. Ibindi bihugu byegukanye iri rushanwa harimo u Bwongereza na Esipanye byaryekanye inshuro imwe imwe.

Ibinyacumi by’iri rushanwa byatumye habaho ibihe bimwe na bimwe bitazibagirana, ariko urutonde rw’abegukanye ibikombe by’isi rwabaye nk’aho rutajya ruhinduka.

Kwegukana igikombe Cy’isi bisaba byinshi birenze kuba abakinnyi bawe bafite impano, bisaba uburyo bw’imyubakire y’abakinnyi bw’agahebuzo, imitoreze ifite ubunararibonye, kwigiramo imyumvire y’intsinzi n’ubushobozi bwo gukorera ku gitutu gikabije aho bigoye.

Ibihugu byinshi byagerageje kubigerahomariko kwambuka umurongo ngo babisoze bikabibera ingorabahizi. Buri rushanwa rizana icyizere gishya ko hazaboneka uwegukana igikombe mushya, n’ubwo amateka agaragaza ko bigoye kuko buri gihe riza rigaragara ko rikomeye kuruta ayandi ayandi yatambutse.

Bimwe mu bihe bitazibagirana mu mateka y’igikombe cy’Isi ni igitego cy’akaboko uwari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Arijantine (ARGENTINE), Diego Armando Maradona mu mwaka wa 1986, bakina n’ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza. Icyo kiganza yatsindishijwe igitego cyiswe ikiganza cy’Imana (The hand of God) kuko cyabahesheje igikombe.

Akandi gashya katazibagirana mu gikombe cy’Isi, ni insanganya yabaye mu 2006 ubwo u Bufaransa bwakinaga ku mukino wa nyuma n’u Butaliyani. Icyo gihe uwari kapiteni w’u Bufaransa “Zinedine Zidane” yakubise umutwe Materazzi, birangira u Bufaransa butsinzwe kubera kubura umukinnyi ukomeye nka Zidane wabonye ikarita itukura agasohorwa mu kibuga.

Muri uyu mwaka hagaragayemo ikipe itarakekwagaho gukora ibitangaza mu gikombe cy’Isi yari yitabiriye ku nshuro ya mbere. Ikipe y’ibirwa bya Cape Verde yazengereje ayo byahuye n’ubwo yaje kuvamo ariko yanditse amateka.

Iyi kipe yashoboye guhangana n’ibihangange kuko mikino yayo yitwayemo neza iviramo aho batayikecyeraga. Mu mikino y’amajonjora, Cape Verde 0–0 Spain, Cape Verde 1–1 Uruguay, Cape Verde 1–1 Saudi Arabia byatumye isohoka mu majonjora iri ku mwanya wa Gatatu itaratsindwa, yinjira mu cyiciro gikurikira.

Igeze muri 1/16 yahagamye ikipe ya Algentine, imwe mu makipe y’ibihangange mu mupira w’amaguru no mu gikombe cy’Isi by’umwihariko. Yavuyemo itsinzwe na Algentine ibitego 3-2 na bwo mu minota y’inyongera.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities