Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi yataye muri yombi umukozi wo muri banki ukekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kokayine

Kokayine (Cocaine) kimwe n’ibindi biyobyabwenge biri ku isonga mu kwangiza ubuzima bwa muntu bityo Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya binyuze mu bafatanyabikorwa bayo babitangaho amakuru.

Ku wa 30 Mata 2019 Polisi y’ u Rwanda yerekanye umugabo yafatanye ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa kokayine (Cocaine) bipfunyitse mu dufunyika 14 buri kamwe gafite agaciro k’amadolari ya Amerika ijana.

Chief Inspector of police (CIP) Marie Gorette Umutesi, Umuvugizi  wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko  uyu mugabo usanzwe ari umukozi wa  banki imwe y’ubucuruzi mu Rwanda yafashwe ku bufatanye n’abaturage ku wa 29 Mata 2019 ahagana saa z’amanywa (12:00).

Yagize ati “Uyu ni umusaruro w’amakuru duhora dusaba abaturage gutangira ku gihe kuko niyo yatumye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rifata uyu mugabo atarangiza abaturarwanda.”

Yashimangiye ko ingaruka z’ibiyobyabwenge zigera ku bantu benshi barimo ababicuruza, ababikoresha n’imiryango yabo kugera ku gihugu kuko kibatangaho amafaranga menshi kibagorora ndetse banavurwa mu gihe yakabaye akoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere.

Yasabye buri wese kurwanya ibiyobyabwenge yivuye inyuma, ati “umuntu wese akwiye kumva ko ibiyobyabwenge ari bibi byangiza iterambere rye ndetse n’iry’igihugu muri rusange bityo akagira uruhare mu kubikumira no kubirwanya atanga amakuru aho abikeka.”

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo na Kokayine (Cocaine).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities