Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi b’u Rwanda 160 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2019 amatsinda abari y’abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo bari bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeje muri Sudani y’Epfo. Bari bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 160 bari bamazeyo umwaka umwe nabo bahise bagaruka mu Rwanda, bari bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi.

Mbere y’uko aba bapolisi bagenda mu gitondo cyo ku Cyumweru bari babanje kuganirizwa n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye. Mu butumwa yabahaye yabasabye kuzaba icyizere n’isoko y’ituze n’umutekano ku baturage bagiye gucungira umutekano.

Yagize ati “Ubu mugiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho muzaba murimo gukorana n’abandi bapolisi ndetse n’abasirikare baturutse mu bindi bihugu. Muzakorera hamwe, mukore nk’ikipe kandi muzabe icyizere ku baturage mugiye kurinda  aho bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kuba muri yo  bizabe isoko y’umutekano kuri abo baturage.”

DIGP  Namuhoranye yakomeje abasaba kuzagaragaza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe biranga abapolisi b’u Rwanda.

Ati “Igihe cy’umwaka mugiye kumara muri  kiriya gihugu mugomba gukora uko mushoboye kose  mukirinda  ikoso iryo ariryo ryose nk’uko bagenzi banyu  bababanjirije yo babigenje ndetse nibishoboka muzabarushe. Mwarahuguwe, mugomba kurinda neza bariya baturage aho bari mu nkambi, muzabikorane ikinyabupfura n’ubu nyamwuga bisanzwe bibaranga.”

Ubwo yari ageze ku kibuga k’indege cya Kigali ACP Emmanuel Karasi wari uyoboye abapolisi 160 bari basoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yashimiye abapolisi yari ayoboye   uburyo bitwaye neza bakabasha gusoza akazi igihugu cyari cyarabatumyemo.

Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Abibumbye uburyo bakomeje kubaba hafi mu kazi barimo.

Yagize ati “Buri mupolisi najyanye yagarutse amahoro    ndetse twazanye imidari y’ishimwe twahawe n’umuryango w’abibumbye ku bw’akazi keza twakoze. Biradushimishije kuko twakoze neza ibyo igihugu cyacu cyari cyaradutumye.”

Yakomeje avuga ko akazi bari bamazemo umwaka kajya gusa nk’ako bari basanzwe bakora igihe bari mu Rwanda kuko byose ari ugucunga umutekano w’abaturage, itandukaniro ririmo ni uko muri kiriya gihugu umubare munini w’abaturage bakuwe mu byabo n’amakimbirane yahabayemo umutekano wabo ukaba uri mu biganza by’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye barimo n’abapolisi u Rwanda rwohereza yo.

ACP Karasi yanavuze ko ibikorwa byabo bitagarukiraga mu gucunga umutekano w’abaturage aho bari mu kambi ko ahubwo banabegeraga    bakabafasha mu bikorwa bibateza imbere nk’umuganda rusange no kubigisha uko nabo bakwicungira umutekano ubwabo ndetse n’ibindi bikorwa bibateza imbere. Ni ibintu ACP Karasi avuga ko byatumye abaturage bo muri Sudani y’Epfo babakunda bakabiyumvamo bityo akazi kakoroha.

Chief Inspector of Police (CIP) Liberatha Bampire umwe mu bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro yavuze ko amahugurwa bahabwa mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro ariyo atuma bashobora guhangana n’imbogamizi bashobora guhurirayo na zo.

Yavuze ko ari  ishema k’u Rwanda,  Polisi y’u Rwanda  ndetse n’u muryango we  kuba barabahagarariye neza, kuba abambasaderi beza bakaba bagarutse batekanye kandi  bafite ishema.

Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 560 mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu. U Rwanda kandi rufite amatsinda y’abapolisi  agera kuri 7 ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrica (CAR) ndetse no mu gihugu cya Haïti, bose hamwe bakaba bagera  ku 1140.

Abapolisi b’u Rwanda basoje ikiciro cyabo mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities