Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yavuze ko impinduka zirambye mu mibereho y’abaturage zitagerwaho binyuze ku bitangaza, ahubwo zishingira ku guha abantu amahirwe, kubagirira icyizere no kubafasha kugaragaza ubushobozi bifitemo.
Yabitangaje kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Imbuto Hub Bugesera, ikigo cya mbere muri gahunda ya Imbuto Hubs igamije kubaka ibigo bizatanga serivisi zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, imyuga, ikoranabuhanga n’imikino mu turere twose tw’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku rugendo rw’imyaka 25 Umuryango Imbuto Foundation umaze ukora, avuga ko rwagaragaje ko abantu benshi bafite impano n’ubushobozi, ariko bakabura amahirwe yo kubigaragaza.
Ati “Kugira ngo ubuzima bw’umuntu buhinduke na byo ntibisaba igitangaza. Bisaba umuntu umwe wenyine ukumva, ukwizera akaguha amahirwe ya mbere. Twagiye twumva ubuhamya bw’abavuga bati ’Icyamfashije si inkunga gusa, ahubwo ni uko hari uwambwiye ngo urashoboye.’ Hari urubyiruko rwatubwiye ko icyabahinduye atari igishoro, ahubwo ko umuntu yabonye ubushobozi batari bazi ko bafite.”
Yavuze ko Imbuto Foundation yubakiye ibikorwa byayo ku guha abantu icyizere n’amahirwe, kuko ari byo bibafasha kwiyizera no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange.
Yakomeje agereranya buri muntu n’urubuto rukeneye kwitabwaho kugira ngo rukure neza, agaragaza ko iyo umuntu ahawe uburezi, ubuzima bwiza, indangagaciro n’amahirwe, ashobora kuba umusemburo w’impinduka zirambye.
Ati “Igiti gitangira ari urubuto rushyirwa mu butaka, ariko iyo urwo rubuto rubonye ifumbire, rukuhirwa, rugahabwa urumuri, rurakura rukaba igiti cy’inganzamarumbo. Ngiyo ’philosophie’ ituranga muri Imbuto Foundation. Twemera ko buri muntu ari urubuto. Iyo tumuhaye iby’ingenzi nk’uburezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe, ashobora gukura neza agahindura umuryango we n’igihugu.”
Yagaragaje ko ibikorwa byagezweho mu myaka ishize byatumye batekereza uburyo serivisi zitangwa na Imbuto Foundation zagera ku bantu benshi kurushaho, ari na ho havuye igitekerezo cyo kubaka Imbuto Hubs.
Ati “Ndibuka amarushanwa yahaye urubyiruko uburyo bwo kugaragaza impano no guhanga imishinga ikemura ibibazo. Uyu munsi bamwe muri bo ni ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bitanga imirimo. Ibyo byose twarabibonye bituma twibaza tuti ’twakora iki kugira ngo amahirwe nk’ayo agere kuri benshi kurushaho?’”
Yasobanuye ko Imbuto Hub atari inyubako gusa, ahubwo ari ahantu hagenewe gufasha abantu bo mu byiciro bitandukanye kubona ubumenyi, ubujyanama n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Ati “Umwana ukeneye ishuri akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi ariko runakeneye ubujyanama, indangagaciro n’urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru n’ibiganiro biwuhuza kugira ngo urere neza. Imbuto Hub rero si inkuta, ni urugo.”
Yasoje asaba urubyiruko kuzakoresha neza amahirwe ruzahabwa muri ibi bigo, rugaharanira kugera ku nzozi zarwo no kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Ati “Twifuza ko muva aha mwemera ko mufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zanyu, ko mushoboye kandi mufite uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.”
Imbuto Hub Bugesera itanga serivisi zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho, ubuzima bw’imyororokere, isomero, irerero ry’abana, amasomo y’imyuga n’ikoranabuhanga, imyitozo ngororamubiri ndetse n’imikino itandukanye. Hanatangwa amasomo ajyanye n’indangagaciro n’umuco nyarwanda, serivisi zose zikaba zitangirwa ku buntu.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iki kigo kigiye gukemura ikibazo cy’aho urubyiruko rwakorera ibikorwa byarufasha kwiteza imbere.
Ati “Mbere inyubako n’ibibuga urubyiruko rwakoreshaga byari bishaje cyane ndetse byanashyiraga mu kaga umutekano n’ubuzima. Uyu munsi, turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwaremezo biboneye, kizabafasha guteza imbere impano zarwo, ndetse no kongera ubumenyi no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Iki kigo cyubatswe i Nyamata ahahoze ikigo cy’urubyiruko cyari gishaje, kikaba ari icya mbere muri gahunda yo kubaka Imbuto Hubs mu turere twose tw’igihugu.
Mu mezi atatu kimaze gitangiye gukora, kimaze kwakira urubyiruko rugera kuri 200 buri munsi, mu gihe abarenga 960 bamaze gukoresha isomero, 875 bahawe ubujyanama ku buzima n’imibereho, 117 bakora imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho, naho irerero rimaze kwakira abana barenga 1,400.























































































































































































