Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uburasirazuba: Hari abaturage bari bariyanditseho ubutaka bwa Leta

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka cyagaruje amasambu ya Leta 3,257 yari yaranditswe ku baturage mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Kirehe. Ariko kandi abaturage na bo basubijwe ubutaka bwabo 27,344 bwari bwaranditswe kuri Leta.

Ibi byagaragajwe ku wa 23 Nzeri 2026, ubwo hatangwaga ishusho y’ibikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka cyakoze ku bufatanye na Landesa mu gihe cy’imyaka itatu, hagamijwe gukemura ibibazo by’ubutaka byo muri utu turere.

Umuyobozi wa Landesa mu Rwanda, Jossam Potel, atangaza ko muri icyo gihe banditse ubutaka burenga ibihumbi 87, ndetse banakosora imbibi z’ubutaka.

Agira ati “Muri utwo turere twose twabashije kwandika ubutaka burenga ibihumbi mirongo inani na birindwi. Harimo amasambu asaga ibihumbi bitatu yari aya Leta yari yaranditswe ku baturage. Ubu rero ibyo byangombwa twabigaruriye Leta.”

Atangaza kandi ko amasambu 27,344 yari yaranditswe kuri Leta nyamara ari ay’abaturage yasubijwe ba nyirayo, bikagabanya imanza zishingiye ku butaka.

Muberarugo Marie Claudine wo mu karere ka Kayonza yabwiye ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, ko gukosora imbibi byamufashije gukemura ikibazo yari afitanye n’umuturanyi ku nzira, bityo bakabona ibyangombwa by’ubutaka.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Nishimwe Marie Grace, atangaza ko Landesa yakoze akazi gakomeye ndetse bazakomeza gukorana mu gukemura ibibazo by’ubutaka no mu bindi bice by’igihugu.

Uretse gukemura ibibazo byo mu butaka, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, atangaza ko bafatanya na Landesa no mu gufasha abahinga mu byanya bigenewe ubuhinzi kongera umusaruro, cyane ko Leta yifuza ko umusaruro uva mu byanya wikuba inshuro nyinshi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities