Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitaramo

Senderi agiye kuzenguruka uturere mu bitaramo byo kwizihiza Kwibohora 32

Umuhanzi Senderi yateguje ibitaramo bizenguruka igihugu

Umuhanzi Senderi Hit International yatangaje ko agiye gutangira urugendo rw’ibitaramo bizazenguruka uturere 10 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 ishize igihugu kibohowe.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira tariki ya 30 Gicurasi 2026, bisozwe ku wa 02 Nyakanga 2026, bikazahuza abaturage mu bikorwa byo kwidagadura no kwishimira intambwe igihugu kimaze kugeraho mu bumwe, iterambere n’umutekano.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Senderi yavuze ko yahisemo kubyita Munyarwanda ishimire ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora, asobanura ko ari uburyo bwo kuzirikana amateka y’urugendo rwo kubohora igihugu no gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ibi ni ibitaramo bigamije gutarama u Rwanda no kwishimira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’umurunga w’ubudaheranwa. Rubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kumenya amateka y’urugendo rwo kwibohora n’uburyo Inkotanyi zitanze kugira ngo igihugu kigere aho kiri uyu munsi.”

Uyu muhanzi yavuze ko buri gitaramo kizajya kibanzirizwa n’umuganda uzajya ukorwa mu mirenge iri hafi y’aho igitaramo kizabera, hagamijwe gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga no guteza imbere ibyagezweho.

Ati: “Nk’umuhanzi ufite indirimbo z’uburere mboneragihugu nifuje kwegera abaturage tukishimira ibyo Abanyarwanda bagezeho, tunarinda ibyagezweho. Tuzafatanya n’abandi bahanzi bagenzi banjye ndetse n’abahanzi bo muri buri karere tuzataramiramo.”

Senderi yanatangaje ko ibi bitaramo byose bizaba byinjirwamo ku buntu. Urugendo rw’ibi bitaramo ruzatangirira mu Karere ka Ngoma aho Senderi azataramira mu Murenge wa Jarama ku kibuga cya Kibimba tariki ya 30 Gicurasi 2026.

Yavuze ko abaturage bazaba bishimira ibikorwa bitandukanye by’iterambere aka karere kamaze kugeraho birimo imihanda, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Nyuma ya Ngoma, azakomereza mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Burera na Musanze, aho yavuze ko bazagaruka ku mateka yo kubohora igihugu ndetse n’iterambere rimaze kugerwaho muri utu turere.

Yavuze kandi ko azataramira no mu Karere ka Bugesera, aho ibikorwa birimo ikibuga cy’indege kiri kubakwa, imihanda n’inganda biri mu byitezwe kwibandwaho muri ibyo birori.

Mu Karere ka Kirehe, Senderi yavuze ko abaturage bazishimira ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi n’ibikorwaremezo bimaze kuhagera. Ibi bitaramo bizasozwa mu Kigali ku wa 02 Nyakanga 2026, aho azataramira mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Senderi yavuze ko muri Kigali bazibanda ku bikorwa by’iterambere birimo imihanda, inyubako zigezweho, ibikorwaremezo by’ubuzima n’inganda. Yahamagariye Abanyarwanda bose kuzitabira ibi bitaramo agira ati: “Muzaze dutarame u Rwanda neza.”

Umuhanzi Senderi yateguje ibitaramo bizenguruka igihugu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities