Nyuma yo gusoza ibitaramo yari yitiriye Canada Tour 2025 arikumwe n’itsinda rye ryitwa Boda Boda Band, Umuhanzi Kidumu Kibido Kibuganizo, yiteguye gusangira n’abakunzi be bo mu Rwanda umunsi wa Saint Valentin.
Uyu muhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kidum Kibido Kibuganizo, aje mu Rwanda gusangira n’abakunzi be n’ab’injyana ze ijoro ry’ibyishimo, aho azabataramira bikomeye ku itariki ya 14/02/2025 ku mugoroba w’abakundana, Saint Valentin, muri Camp Kigali.
Kidum Kibido azaza kubataramira arikumwe na Band ye yari yajyanye muri Canada ariyo Boda Boda Band. Abasanzwe bitabira ibitaramo bya Kidum basanzwe bayimenyereye kandi bataramana na yo, ikabakumbuza byinshi.
Mu kiganiro Umuhanzi Kidum Kibido yagiranye na Panorama, avuga ko kuri Saint Valenti yiteguye kubaha ibyishimo byo hejuru, harimo na za mbyino musanzwe mukunda abyina arikumwe na Boda Boda Band arizo Cheecken dance, Deodora dance, mukosuku Buterezi Dance…
Agira ati «Nishimiye gutangurira igitaramo canje ca mbere co hanze y’igihugu mba mu Rwanda kandi umuhanzi Kidum Kibido aje abazaniye urukurikirane rw’indirimbo z’iwe nshya nka Kune Kune, Birigute, You……n’izindi nyinshi.»
Ijoro ryiza ry’abakunda na Kidum Kibido Kibuganizo Kirudipe Mzee Baba Yao Msema Kweli Mukristo Patiri mukuru…Ayo yose akaba ari urutonde rw’amazina y’icyamamare Jean Pierre Nimbona, umufubuzi w’umuziki.
Martin Kelly Ngendabadashaka
Panorama
