Connect with us

Hi, what are you looking for?

Entertainment

DJ Ira yarahiriye ubwenegihugu bw’u Rwanda

Raoul Nshungu

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga imiziki, yarahiriye gukurikiza amategeko ya Repubulika y’u Rwanda nyuma y’uko ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Mu mashusho yagaragaye, ku wa 15 Mata 2025, agaragara mugenzi we uzwi nka DJ Sonia amufashije indanguramajwi, avuga indahiro barahira nyuma yo guhabwa ubwenegihugu.

Ni nyuma y’aho ku itariki ya 16 Werurwe 2025, DJ Ira yasabye Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ubwenegihugu, na we agahita abumwemerera.

DJ Ira nyuma yo gushimira umukuru w’igihugu aho agejeje u Rwanda n’ukuntu umwana w’umukobwa mu Rwanda ahabwa agaciro, yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, nanjye nkitwa umwana w’Umunyarwandazi, nkibera uwanyu.”

Perezida Kagame yahise abumwemerera, agira ati “Ababishinzwe hano babyumvise? Ni bande bireba? Ndabikwemereye ahasigaye ni ukureba uko bikorwa mu nzira z’amategeko.”

Mu Igazeti ya Leta yo ku wa 7 Mata 2025, hasohotse urutonde rw’abantu 36 na DJ Ira arimo, rugaragaza ko bemerewe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Dj Ira yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2015, abifashijwemo na musaza we DJ Bisoso na we uvanga imiziki. Uyu mukobwa ari kugeza ubu ari mu ba DJs bagezweho muri Kigali.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities