U Rwanda rwongeye kugaragariza Umuryango w’Abibumbye (Loni) aho rugeze rushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), rugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ibikorwaremezo. Icyakora, ruvuga ko hakiri imbogamizi zisaba ubufatanye bw’ibihugu n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo kugera kuri izi ntego bitarenze mu 2030.
Iri suzuma rya gatatu ku bushake (Voluntary National Review-VNR) ryamuritswe ku wa 15 Nyakanga 2026 i New York, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha intambwe iganisha ku ntego za 2030” (Accelerating Progress Towards the 2030 Agenda). Rigaragaza aho igihugu kigeze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere zijyanye na Vision 2050 na NST2.
Raporo igaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu ntego zijyanye n’amazi meza n’isuku, ingufu zisukuye kandi zihendutse, inganda n’ibikorwaremezo, imijyi irambye ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga. Inagaruka ku bikorwa byakozwe mu guteza imbere uburinganire n’uburyo bwo kwihutisha iterambere ritagira uwo risiga inyuma.
Mu mibare yagaragajwe harimo izamuka ry’ubukungu ryageze kuri 9,4% mu 2025, icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 70,2, ndetse na serivisi z’imari zimaze kugerwaho na 96% by’Abanyarwanda bakuze. Raporo inerekana kandi ko ubukene bwagabanutse buva kuri 39,8% mu 2017 bukagera kuri 27,4% mu 2024.
Mu rwego rw’umurimo, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutse buva kuri 22,7% mu 2023 bugera kuri 19,8% mu 2025. Guverinoma ivuga ko ibi byatewe n’ishoramari ryakozwe mu kongerera urubyiruko ubumenyi, guteza imbere kwihangira imirimo no guhanga amahirwe mashya y’akazi.
Raporo inagaragaza ko mu 2025, ingo 89,5% zari zifite amazi meza, mu gihe 84,6% zakoreshaga amashanyarazi nk’isoko nyamukuru ryo gucana. Byongeye kandi, umuyoboro wa 4G umaze kugera kuri 99% by’abaturage, ibintu byafashije kwagura serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zikaba zirenga 200.
Ageza iri suzuma ku Muryango w’Abibumbye, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimangiye ko igihugu gifite urufatiro ruhamye rwo gukomeza urugendo rw’iterambere. Yagize ati: “U Rwanda rwubatse urufatiro rukomeye rushingiye kuri Vision 2050, NST2, inzego zikomeye n’imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga. Twiteguye kwakira ishoramari no gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, kandi turahamagarira abafatanyabikorwa bose kwifatanya natwe mu gushora imari, guteza imbere udushya no gushimangira ubufatanye bugamije kugera ku iterambere rirambye, ririmo bose kandi rihangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Nubwo hari intambwe yatewe, u Rwanda rugaragaza ko hakiri icyuho mu nkunga n’ishoramari bikenewe kugira ngo Intego z’Iterambere Rirambye zigerweho mu gihe cyateganyijwe. Ni yo mpamvu rwakomeje gusaba abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukomeza gufatanya na rwo mu gushyigikira gahunda zigamije iterambere rirambye no kuzamura imibereho y’abaturage.

U Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye za 2030


























































































































































































