Perezida Paul Kagame yakiriye Bill Gates, washinze akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bugamije guteza imbere ubuzima, ubuhinzi, ubwenge buhangano (AI) n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.
Ibi biganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Nyakanga 2026, mu gihe Bill Gates ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba aho gahunda zunganirwa na Gates Foundation zigeze, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko impande zombi zagarutse ku buryo bwo kongera imikoranire mu nzego zifatiye runini iterambere ry’igihugu.
Mu butumwa bwabyo byagize biti: “Baganiriye ku kongerera gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Gates Foundation harimo kwihutisha ubufatanye mu buzima, iterambere ry’ubuhinzi, Ubwenge Buhangano n’ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga mu guteza imbere iterambere ry’u Rwanda.”
Mbere yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, Bill Gates yasuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rukora inshinge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Yanageze ku Kigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse agirana ibiganiro n’umwe mu Bajyanama b’Ubuzima, agamije gusobanukirwa uko serivisi z’ubuzima zitangirwa abaturage kuva ku rwego rw’umudugudu.
Uyu muherwe w’Umunyamerika yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize rwo kwiyubaka no kongera kubaka ubumwe.
Mu butumwa yasize mu gitabo cy’abashyitsi, Bill Gates yashimye intambwe igihugu kimaze gutera nyuma ya Jenoside.
Yagize ati: “Biratangaje cyane kubona uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rukaba ruri kubaka igihugu gikomeye. Uru rwibutso ni ingenzi cyane mu gukomeza kuzirikana no kubungabunga amateka y’abazize Jenoside.”
Mbere yo kugera mu Rwanda, Bill Gates yari yatangaje ko yifuza kwirebera uburyo gahunda za Leta zigezwa ku baturage ndetse n’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego zitandukanye.
Yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwageze ku musaruro ugaragara mu rwego rw’ubuzima, aho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 80%, mu gihe impfu z’ababyeyi ziterwa no gutwita no kubyara zagabanutseho 85%.
Binyuze muri Gates Foundation, Bill Gates akomeje gufasha u Rwanda mu gukoresha ubwenge buhangano mu rwego rw’ubuvuzi. Muri iyo gahunda harimo umushinga Horizon 1000, ugamije gufasha abaganga kunoza serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe AI.
Uyu mushinga watangiye kugeragerezwa mu Rwanda, ukaba ufite intego yo kugeza iri koranabuhanga mu bigo nderabuzima 1.000 byo muri Afurika bitarenze umwaka wa 2028, u Rwanda rukaba ari rwo rwabimburiye ibindi bihugu muri iri gerageza.
























































































































































































