INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA SINAMENYE NOAH RUSABA GUHINDURA AMAZINA
Uwitwa, SINAMENYE Noah, mwene IYAMUBONYE Obed na MUKANSONERA Julienne utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina SINAMENYE izina MUCYO mu mazina asanganywe SINAMENYE Noah akitwa MUCYO Noah mu Irangamimerere ye.
Impamvu atanga ni uko izina SINAMENYE rimutera ipfunwe cyane ku buryo atinya no kuvuga ko ariryo yitwa, bigatuma yumva abuze amahoro.
Akaba asaba kwemerwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina SINAMENYE izina MUCYO mu mazina ye SINAMENYE Noah bityo akitwa MUCYO Noah mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuka.
