Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

NAEB Igiye Gukuraho Igihombo Cyaterwa n’Urusenda ku Bahinzi

Urusenda rugiye kwitabwaho uko bikweye kuburyo butanga umusaruro kubaruhinga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) kiratangaza ko kiri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’urusenda cyari kimaze igihe gihangayikishije abahinzi, cyane cyane abo mu turere twa Bugesera na Nyagatare.

Mu bihe bitandukanye, abahinzi b’urusenda bibumbiye mu makoperative bagiye bagaragaza ko bahura n’igihombo gikomeye, ahanini gituruka ku buryo budahagije bwo kumisha no kubika umusaruro.

Mugabo Alain, umwe mu bahinzi b’urusenda, yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukubura ibikoresho bigezweho.

Ati: “Iyo dusaruye urusenda, kurwumisha biba ikibazo gikomeye. Hari igihe rwangirika ku kigero kinini kubera kubura uburyo bugezweho bwo kurutunganya,”

Byukusenge Marcelline na we agaragaza ko igihombo baterwa n’iki kibazo kibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo.

Ati: “Kutagira uburyo budufasha kumisha neza urusenda, bidutera imbogamizi zo kubura uburyo bwo kurwanika tukanika ku mashitingi bigatuma umusaruro ugabanuka, ubu icyifuzo nuko twabona uburyo budufasha kumisha neza umusaruro tubasha kubona noneho hagabanuke bya bihombo duterwa no kwanika ahantu hatameze neza”

Hakizayezu Wellars na we ashimangira ko ikoranabuhanga rikiri hasi ari ryo rituma umusaruro utagerwaho neza.

Ati: “Dukeneye ibikoresho bidufasha kumisha no kubika urusenda ku buryo rutangirika, kuko ubu turacyahura n’ibihombo byinshi,”

Mu gusubiza iki kibazo, NAEB itangaza ko yashyizeho ingamba zirimo kubaka inyubako zigezweho zizashyirwamo imashini zo gutunganya no kubika urusenda.

Umuyobozi w’umushinga wo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro muri NAEB, Aimable Rusingizandekwe, yavuze ko begereye abahinzi kugira ngo babafashe gukemura ibibazo bafite.

Ati: “Turimo gukorana bya hafi n’abahinzi kugira ngo tunoze uburyo umusaruro ufatwa kuva ku musaruro uva mu murima kugeza ugeze ku isoko. Ibi bizagabanya cyane igihombo cyaterwaga n’iyangirika ry’urusenda.”

Yongeyeho ati: “Ibikorwa by’ingenzi by’umushinga, icya mbere na mbere hari kongera ubushobozi harimo amahugurwa kuko dufite gahunda yo guhugura abahinzi b’imboga bibumbiye mu makoperative 6 bagera ku 6,000 ubu hamaze guhugurwa 75% amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo guhinga neza, uburyo bwo gusarura, uburyo bwo gucunga neza amakoperative ndetse n’uburyo bwo kumisha ari nabwo dutegereje ko inyubako zuzura kugirango tubone gukomeza ayo mahugurwa.”

Kuri ubu hamaze kubakwa inyubako zizashyirwamo ibikoresho bigezweho mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo, Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Izi nyubako zatwaye arenga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi biteganyijwe ko zizatangira gukoreshwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Imibare ya NAEB igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga urusenda rungana na toni zisaga ibihumbi 10, rwinjiza asaga miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, igihombo cy’urusenda cyari ku kigero cya 17.2% buri uko rwasarurwaga. Biteganyijwe ko kizagabanuka kikagera kuri 8.7% mu gihe izi nyubako n’ibikoresho bizaba bitangiye gukoreshwa.

Abahinzi bavuga ko biteze ko izi ngamba zizatuma umusaruro wabo urushaho kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga, bityo bakabasha kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bwabo.

Urusenda rugiye kwitabwaho uko bikweye kuburyo butanga umusaruro kubaruhinga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities