Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Mu Cyumweru cy’Icyunamo Abarenga 1000 Bagezweho n’Ihungabana

Abakuze bagera kuri 90% bagaragaweho n'ihungabana

Mu gihe u Rwanda rwari mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyakiriye umubare utari muto w’abantu bagize ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside.

Mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo cyatangiye ku wa 7 Mata kigasozwa ku wa 13 Mata 2026, abantu 1,739 ni bo bagaragayeho ibimenyetso by’ihungabana, aho abenshi muri bo bahise bitabwaho n’inzobere z’ubuzima bwo mu mutwe bari hafi y’aho ibikorwa byo kwibuka byaberaga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yasobanuye ko ubufasha bwihuse bwatanzwe bwafashije benshi, nubwo hari bamwe bageze ku rwego rusaba ubuvuzi bwisumbuyeho. Yagize ati: “Abagera kuri 24% byabaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro kugira ngo bitabweho mu buryo bwihariye.”

Imibare igaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo waje ku isonga mu kugira umubare munini w’abahungabanye, aho habaruwe 577 bangana na 27.4%. Wakurikiwe n’Intara y’Amajyepfo ifite abantu 421 bangana na 24%, Uburasirazuba bufite 395 (22.7%), Uburengerazuba bufite 363 (20.8%), mu gihe Intara y’Amajyaruguru yo ifite umubare muto w’abantu 83 kuri 4.7%.

RBC yanagaragaje ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025, hagaragaye igabanuka ry’abahungabana, kuko icyo gihe bari 4,192. Muri abo, 2,666 bahungabaniye mu bikorwa byo kwibuka, mu gihe abandi 1,526 bagaragayeho ihungabana bari mu ngo zabo.

Dr. Gishoma yibukije ko ihungabana rifitanye isano na Jenoside ridagarukira ku bayirokotse gusa, ahubwo rinagaragara no ku bavutse nyuma yayo. Imibare yerekana ko abakuze ari bo benshi bahungabanye ku kigero cya 90%, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rufite 10%, nubwo rwavutse nyuma ya Jenoside.

Abashinzwe ubuzima basaba abaturage gukomeza kwegera serivisi z’ubujyanama n’ubuvuzi bwo mu mutwe, cyane muri ibi bihe byo Kwibuka, ndetse bagafashanya mu miryango no mu baturanyi, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ihungabana no gukomeza kubaka imibereho myiza irambye.

Abakuze bagera kuri 90% bagaragaweho n’ihungabana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities