Connect with us

Hi, what are you looking for?

Entertainment

Hateguwe igitaramo cyo Kwizihiza ubutwari bw’Inkotanyi ”Urw’Intwali”

Raoul Nshungu

Mu rwego rwo Kwizihiza umunsi wo Kwibohora 31, Amatsinda nka Inyamibwa Culture Troupe, Ishyaka ry’Intore na  Maji Maji, bategerejwe mu gitaramo cyahawe izina rya “Urw’Intwali” kizabera kuri Kigali Convention Centre ku wa 3 Nyakanga 2025 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM).

“Urw’Intwari” si igitaramo gisanzwe. Ni igikorwa cyo kwibuka intwari zarwaniye u Rwanda, zikaruvana mu icuraburindi zikanarushyikiriza abanyarwanda amahirwe yo kubaho mu mahoro, ubumwe no kwigenga.

Sosiyete ya MA AFRICA yatageuye iki gitaramo ivuga ko iki gitaramo kigamije guha icyubahiro urubyiruko rwitanze rugaharura inzira y’ubwigenge u Rwanda rufite uyu munsi. Ni igitaramo cyitezweho kuba urubuga rw’umuco, amateka n’ubusabane bwuzuye ishema n’isheja.

Ni umwanya wo kugaruka ku ndangagaciro zubakiye ku butwari, gukunda igihugu no gutanga ibitekerezo byubaka, binyuze mu buhanzi buciye mu muziki, imbyino n’amagambo.

Ishyaka ry’Intore, Inyamibwa Culture Troupe ni itsinda ry’ababyinnyi b’inzobere basanzwe bazenguruka ibitaramo binyuranye, by’umwihariko aho haba hitezwe kugaragaza umuco w’u Rwanda n’ibigwi byacyo.

Bamenyerewe mu myiyereko y’intore, imbyino za Kinyarwanda zirimo umuhamirizo n’imihamirizo y’inkesha, kandi bakunda kwibanda ku nsanganyamatsiko z’ubutwari n’ubumwe. Ni bamwe mu bateza imbere umuco w’iwacu mu buryo bugezweho.

Nkurunziza Pierre Damien wamamaye nka Maji Maji ni umusaza umaze igihe mu kuririmba indirimbo zirata ubutwari bw’Inkotanyi

Ni uburyo bwo kubakangurira kutibagirwa ibyagezweho n’ababarushije imyaka, kandi bakamenya ko nabo bafite inshingano mu gukomeza urugendo rw’iterambere n’ubutwari.

Abazitabira bazanahabwa ibyishimo bihambaye binyuze mu Drone Show Display, aho mu kirere hazagaragaramo ibishushanyo n’amashusho agaragaza ubutwari bw’Inkotanyi n’urugendo rw’Igihugu mu myaka 31 ishize.

Amatike ari mu byiciro bikurikira: Imanzi (Table y’abantu 8): 400,000 Frw, Iminega: 50,000 Frw, Inkindi: 25,000 Frw ndetse na Amabano: 10,000 Frw.

Abanyarwanda bizihiza Umunsi wo Kwibohora tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka uyu mwaka uzaba ku nshuro ya 31, aho aabnyarwanda bazirikana ubwitange n’ubutwari bw’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities