Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame Yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Ngufu za Nikeleyeri i Paris

Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kuganira ku ruhare ingufu za nikeleyeri

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 yitabiriye inama mpuzamahanga mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, igamije kuganira ku ruhare ingufu za nikeleyeri zagira mu iterambere ry’ibihugu no mu kongera amashanyarazi mu Isi.

Iyo nama ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma n’inzobere mu by’ingufu, bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo ingufu za Nikeleyeri zafasha Isi kubona amashanyarazi ahagije ndetse zikagira uruhare mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe n’intumwa zitandukanye z’u Rwanda, zirimo n’abahagarariye Rwanda Atomic Energy Board (RAEB). Uru ruzinduko rufite akamaro kanini kuko ruje mu gihe u Rwanda rwatangaje ko rwatangiye gahunda yo kwinjira mu ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa by’iterambere.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize impuguke zo muri International Atomic Energy Agency zasuye u Rwanda mu rwego rwo gutangira igenzura rya mbere rirebana n’imyiteguro y’ikorwa ry’inganda nto zitunganya ingufu za Nikeleyeri n’ibikorwaremezo bizifasha gukora neza.

Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Fidele Ndahayo, uri mu bari kumwe na Perezida Kagame muri iyi nama, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu gutegura ikoreshwa ry’izi ngufu.

Yasobanuye ko hashize imyaka hakorwa inyigo zitandukanye z’ahashobora kubakwa inganda nto zitanga ingufu za Nikeleyeri, hanategurwa n’abahanga b’Abanyarwanda bazazikoramo. Yanavuze ko hanasuzumwe uburyo umuyoboro w’amashanyarazi mu gihugu wakwakira ingufu ziziyongeraho.

Iyi nama ibera i Paris igamije kugaragaza akamaro k’ingufu za Nikeleyeri mu gutanga amashanyarazi arambye kandi adahumanya ikirere, cyane cyane mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’imihindagurikire y’ibihe.

Abahanga mu by’ingufu bagaragaza ko ingufu za Nikeleyeri zishobora kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha ibihugu kubona amashanyarazi ahagije kandi yizewe, mu gihe zigereranywa n’izindi nkomoko z’ingufu zishobora kugira ingaruka ku bidukikije.

Mu kiganiro Dr Ndahayo yahaye Ikinyamakuru Jeune Afrique, yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kuba rwatangiye gukoresha uruganda ruto rutanga ingufu za Nikeleyeri bitarenze mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi igihugu gikeneye.

Mu bihe byashize, Perezida Kagame na we yagiye agaragaza ko ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri rishobora kuba igisubizo kirambye ku kibazo cy’amashanyarazi ku Isi, cyane cyane ko biteganyijwe ko ingufu zizakenerwa ku rwego rw’Isi ziziyongera cyane mu myaka iri imbere.

Imibare igaragaza ko kuri ubu hafi 10% by’amashanyarazi akoreshwa ku Isi aturuka ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri, mu gihe ibibazo by’umutekano w’ingufu bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, amakimbirane n’ibindi bibazo byugarije Isi.

Iyi nama yaherukaga mu 2024 i Brussels, mu Bubiligi, yahuje ibihugu bisaga 60, aho byaganiriye ku ruhare rw’ingufu za Nikeleyeri mu iterambere rirambye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Umuhuzabikorwa w’Agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka...

Health

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhashya indwara ya malariya, abaturage n’inzego z’ubuzima barahamya ko ingamba zirimo gutera imiti yica imibu mu...

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Kigali – April 21, 2026; – ASA International (Rwanda) Plc joined Rwandans in marking the 32nd commemoration of the 1994 Genocide...

Amakuru

Imibare mishya yashyizwe ahagaragara n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hakomeje kugaragara izamuka rikabije ry’abakatirwa igihano...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities