Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urubyiruko rwa Nyanza rwiyemeje gukomeza gusigasira ubudaheranwa

Mu gihe u Rwanda rukomeje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, urubyiruko ruhagarariye abandi mu karere ka Nyanza rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside rwiyemeza gukomeza ubumwe n’ubudaheranwa. Basuye aho hombi muri gahunda yiswe “Urubyiruko mu Mujishi w’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Uru rugendo rwabaye ku wa 17 Mata 2026 rwari rugamije kubafasha gusobanukirwa byimbitse amateka y’Igihugu, kwigira ku byabaye no kongera imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

Bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa uruhare rwa buri Munyarwanda mu kuyirwanya no gukumira icyayigarura.

Ibyo babonye n’ibyo bumvise byasize uru rubyiruko rwihaye umukoro ukomeye wo kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, ndetse no kwigisha bagenzi babo amateka nyayo.

Ngabo, umwe mu rubyiruko rwitabiriye urwo rugendo, yavuze ko amasomo bahigiye yabahaye imbaraga zo guharanira ejo hazaza hatarangwa n’amacakubiri.

Ati: “Twahigiye byinshi ariko kandi tuhavanye imbaraga zivuga ngo Jenoside ntizongera ukundi. Turebye imbaraga Inkotanyi zakoresheje, natwe tugomba guharanira ko ibyo twagezeho bidasenyuka.”

Ku Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside bahigirishijwe amateka y’urugamba rwayihagaritse, banigira ku butwari n’ubwitange byaranze ingabo za RPA-Inkotanyi.

Urubyiruko rwafashe imyanzuro yo gukomeza kugira icyerekezo cyiza, gukunda igihugu, kucyitangira no kugiteza imbere, banarushaho kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Frank Nshokeyingoma, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyanza, yavuze ko uru ruzinduko rwari ingenzi kuko rwasize urubyiruko rufite umukoro uhamye.

Ati: “Kuza hano bifite igisobanuro gikomeye kuko urubyiruko twazanye, rutashye rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha urungano  kugira ngo rutagwa muri uwo mutego.”

Mushimiyimana Yvette, umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe urubyiruko, yavuze ko bazakomeza gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, by’umwihariko bagashingira ku muco w’Igihugu.

Ati: “Kwibuka no gukomeza kumenya amateka yacu, kurinda ibyagezweho nabyo bigomba kuba umuco, bahereye ku byo bigiye hano.”

Urubyiruko rwa Nyanza rwemeza ko rufite icyerekezo gishya n’umuhati wo kuba umusingi w’ejo hazaza harangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere rirambye.

Ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bashyiraga hanze umubare w’abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe cyo Kwibuka, mu Karere ka Nyanza hagaragaye umuntu umwe mu bantu 14 bo mu Ntara y’Amajyepfo yose.

Uwakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside muri Nyanza ni umugore wo mu Murenge wa Nyagisozi wabwiriye mu kabari uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo akamukomeretsa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities